Nyuma yo kwandikira amadini n’amatorero atabariza imfungwa kubw’imirire mibi, umuyobozi wa gereza ya Gicumbi, CSP Iyaburunga Innocent, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS.
SSP Pelly Gakwaya Uwera, umuvugizi wa RCS, yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko uyu mugabo yitabye RIB, ariko atazi neza niba yarafunzwe. Ntiyigeze atangaza ibyo uyu muyobozi yaba akurikiranyweho.
SSP Uwera yagize ati “CSP Iyaburunga Innocent yitabye RIB, ntuba uzi niba ari bufungwe, ntuba uzi inzira barimo, ariko yaritabye, kwitaba yitabye RIB.”
Ntabwo haramenyakana neza ibyaha uyu mugabo akurikiranyweho, kuko muvugizi wayo w’Umusigire, Dr Murangira Thierry, ataragira byinshi atangaza.
Uyu muyobozi yari aherutse gutabariza abagororwa
Ntibiramenyekana niba biri mu byatumye ahamagazwa na RIB, CSP Iyaburunga Innocent yitabye nyuma y’amabaruwa yagiye hanze yerekana ko ubuyobozi bwa gereza yari ayoboye bwandikiye amadini atandukanye arimo Kiliziya Gatolika na ADEPR, busabira inkunga imfungwa n’abagororwa bavugaga ko bafite imirire mibi.
Ibaruwa imwe yanditswe n’uyu muyobozi ku wa 19 Kamena 2020, integonews ifitiye kopi, yagiraga iti “Mbandikiye iyi baruwa ngirango mbasabe ko mwadutera inkunga y’inyongerafunguro y’abagororwa b’abanyantegenke n’abandi bagize ikibazo cyo kubyimba amaguru kubera imirire mibi, ibi bikaba byarakomotse ku ngaruka z’icyorezo cya Covid-19 kuko abagororwa n’imfungwa badasurwa.”
Nyuma yo kubona iyi baruwa, itangazo ryasohotse ku wa 29 kanama 2020, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Servilien Nzakamwita yasabaga abakirisitu kwitanga kugira ngo bagoboke aba bafungwa n’abagororwa.
Urwego rw’igihugu rwa RCS rwari rwahise ruvuguruza ayo makuru
Nyuma y’iri tangazo, Urwego rushinzwe imfugwa n’abagororwa rwahise rusohora ibaruwa irivuguruza, aho rwavuze ko nta mfungwa n’abagororwa bafite ikibazo cy’imirire mibi muri ibi bihe bya Covid-19 kubera kudasurwa.
RCS yavuze ko ingengo y’imari yo gutunga imfungwa n’abagororwa itigeze igabanuka, ndetse ko hashyizweho uburyo abafungiye mu magereza bohererezwa amafaranga n’imiryango yabo, nubwo batabasha kubasura muri ibi bihe bya Covid-19.
Mporebuke Noel