Home Ubuzima Rubavu: Indaya zitarandura zinywa imiti izifasha kutandura virusi itera Sida

Rubavu: Indaya zitarandura zinywa imiti izifasha kutandura virusi itera Sida

0

Indaya zikorera mu mujyi wa Rubavu zitarandura virusi itera Sida zihabwa imiti yihariye izifasha kwirinda kwandura nk’uburyo bundi bwiyongera kubusanzweho abantu bamenyereye bubafasha kwirinda Sida nk’agakiringirizo.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida ku Isi hose wizihizwa taliki 1 Ukoboza buri mwaka, abashinzwe ubuzima mu Karere ka Rubavu bagaragaje uburyo bwo guha imiti(prep) indaya  zitarandura ikabafasha gukora uburaya birinze.  

Iyi ghaunda yashyizweho n’ibitaro bya Gisenyi inakorerwa mu bigo nderabuzima bine byo mu Karere ka Rubavu  mu Mirenge itandukanye.

Uwimana Rosette, ushinzwe kurwanya Sida mu bitaro bya Gisenyi, avuga ko iyi miti ihabwa abakora uburaya bose ariko ko biba byiza iyo baje bari mu matsinda babarizwamo.

Ati : “ iyo indaya ije turayipima tukareba ko idafite virusi itera Sida, iyo dusanze ntayo afite tumupima n’izindi ndwara nk’impyiko n’umwijima kugirango turebe ko iyo miti nta kibazo izamutera ubundi tukayimuha akajya ayinywa buri munsi ikamufasha kwirinda kwandura Virusi itera Sida. Iyo avuye mu buraya araza akatubwira tukongera tukamupima tukayimukuraho.”

Uwimana akomeza agira ati : “ Ariko n’ubwo tubaha iyo miti tubibutsa gukomeza gukoresha ubundi buryo busanzwe bwo kwirinda Sida nko gukoresha agakingirizo n’ibindi. Ikindi buri kwezi turongera tukabapima tureba ko ntawanduye.”

Abakorera umwuga w’uburaya mu mujyi wa Rubavu, bavuga ko bakira abakiriya benshi baturutse imihanda yose n’abanyamahanga  hakabamo n’ababasaba “ gukorera aho nta buryo na bumwe bwo kiwirinda virusi itera Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bukoreshejwe.”

“ Iyi miti rero irafasha ku bashobora kuyinywa buri munsi byaba na ngombwa n’aho bishoboka bagakomeza gukoresha agakingirizo, ubu utarandura virusi itera Sida afite amahirwe menshi yo kutandura kuko ubu abashinzwe ubuzima baduhora hafi cyane.”

Kugeza ubu ibitaro bya Gisenyi byita ku bantu 1268 bafite Virusi itera Sida, aba nibo bahabwa imiti igabanya ubukana mu buryo buhoraho. Ibi bitaro byishimira ko iyi miti bayifata neza ikabagabanyiriza ubukana bigafasha mu kutagira ubwandu bushya bwinshi mu Karere no kutagira abantu benshi barembye kubera ibyuririzi.

Uwimana ati: “ Usibye iyo miti duha indaya zidafite virusi itera Sida, n’abamaze kwandura tubitaho cyane kuko ubu kugabanuka kwa virusi mu maraso biri ku kigero kiri hejuru ya 96% mu gihe intego ari 95%.”

Kugeza ubu Sida iracyari ikibazo ku Isi hose no mu Rwanda by’umwihariko kuko  kuri uwo munsi Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatangaje ko mu Rwanda buri munsi abantu 9 bandura virusi itera Sida, ikindi ni uko mu Rwanda buri munsi hapfa abantu 100 bazize impfu zitandukanye ariko 7 muri bo bakaba bapfa bazize Sida.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda ntabwo ari ubwihisho bw’abanyabyaha -ubushinjacyaha
Next articleMukantaganzwa yasimbuye Ntazilyayo utongerewe manda mu rukiko rw’Ikirenga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here