Home Ubutabera Rusizi: Kudahabwa indishyi, imwe mu mpamvu ituma abarokotse bumva ko batahawe ubutabera...

Rusizi: Kudahabwa indishyi, imwe mu mpamvu ituma abarokotse bumva ko batahawe ubutabera bwuzuye

0

Ubwo umuryango RCN Justice et Democratie wasuraga abaturage bo mu mirenge ya Mururu na Nyakarenzo mu rwego rwo kubaha amakuru ku manza za Jenoside yakorewe abatutsi zibera mu bihugu by’iburayi cyane cyane ku bantu bakoreye ibyaha muri iyo mirenge, abaturage bagaragaje ko batishimiye ko nta ndishyi zitangwa kandi nyamara hagenda akayabo ku kuburanisha izo manza.

Gasarabwe Jean Damascene uhagarariye umuryango Ibuka mu kagari ka Kabahinda avuga ku rubanza rwa Rukeratabaro Theodore ukomoka aho bita ku Winteko, yahamwe n’ibyaha byo kwica, gufata abagore ku ngufu no ku bacuruza ku zindi nterahamwe. Ati “Byatumye bamwe bagira ubusembwa, ababyeyi bapfakaye kubera we, imiryango yazimye n’imfubyi zasigaye zonyine, hari hakwiye kubaho indishyi, ariko ntabwo byaaye.”

Ibi byatumye na Muhigirwa Innocent uhagarariye Ibuka mu murenge wa Mururu avuga ko akemanga ubutabera bwo mu bihugu by’iburayi ku cyaha cya jenoside. Ariko mu gisubizo bahawe na Juvens Ntampuhwe ukorera RCN Justice et Democratie akaba n’umunyamategeko, yavuze ko buri muntu wahemukiwe yemerewe kuregera indishyi, kabone nubwo iburanisha ryaba ryararangiye.

Avuga kandi ko hari uburyo bwo kuregera indishyi hashingiwe kuri urwo rubanza rwaciwe, ukaba wanaregera inkiko zo mu Rwanda, yongeye ho ati “Gusa ikibazo cyo kwibazwa ni niba koko Rukeratabaro yari afite imitungo kuburyo bibaye ngombwa yatezwa cyamunara?”

Afatwa nk’imbabare itishoboye mu gihugu cya Suède.

Muri uru rubanza rwa Rukeratabaro Theodore wakatiwe igifungo cya burundu, hari abaregeye indishyi ndetse bazemererwa n’urukiko, ariko kubera ko yagaragaje ko atishoboye kuko yanaburanirwaga nk’umuntu utishoboye mu gihugu cya Suede cyanamuhaye ubwenegihugu, byatumye abaregeye indishyi bakanazitsindira ntacyo babona, kuko nta bwishyu afite.

Kimenyi Alexis Umufatanyabikorwa muri uyu mushinga uva mu muryango Kanyarwanda nawe ku kibazo cy’indishyi abahohotewe bavuga, yagize ati “Buriya byabaye nka bimwe bita kuribwa n’imbwa”. Aha yashakaga kuvuga ko ibyaha byakozwe n’umuntu utari ufite ikintu na kimwe bituma ntacyo Leta yafatira ngo bitezwe, abarenganye babone izo ndishyi.

Cyakora Ndagijimana Laurent, Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi, mu kiganiro yahaye Radio Rusizi ku bijyanye n’indishyi nawe agaragaza ko harimo ikibazo. Ati “Nshingiye ku gikwiye, urubanza rwose rugaragaramo ibyangijwe rwagakwiye gusaba indishyi z’ibyangijwe ndetse n’iz’akababaro.”

Ndagijimana avuga ko ku rubanza rwa Rukeratabaro nawe yabibajije abwirwa ko aburana nk’umwenegihugu wa Suede kandi afatwa nk’utifashishe nk’umuntu wahawe ubwenegihugu, bityo ko ntaho yakura indishyi.
Ati “Iyo bigeze ku ndishyi abantu bashaka inzitizi zo kugeragezanya kugira ngo zidatangwa. Ubu ni ubutabera butuzuye”

Nubwo aba baturage bagaragaje bimwe mubyo batishimira, ariko nyamara bashimira RCN Justice et Democratie kuko ibagezaho amakuru kuri izo manza, ariko ntibanibagirwe ibihugu bigaragaza ko bifite ubushake bwo gutanga ubutabera ku bahohotewe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ndetse bakemeza ko abo mu muryango wa Rukeratabaro batuye muri iyi mirenge, babanye neza.

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleShanghai: Inyubako y’amagorofa 5 yimuriwe mu kindi kibanza
Next articleMuri USA ibyari amatora byahinduye isura, Biden na Trump rurageretse

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here