Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 28 Kamena ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo risesa njyanama yose y’Akarere ka Rutsiro kubera guteshukwa ku nshingano.
Muri iritangazo ryasinywe na Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente, rinavuga ko uwari umuyobozi w’Akarerere MUREKATETE Triphose, yasimbuwe na Mulindwa Prosper, mu rwego rw’agateganyo.
Murekatete yari yaratowe kimwe n’abandi bayobzi b’Uturere ku wa 19 Ukwakira 2021. Yirukanwe nyuma y’iminsi mike Kambogo Ildefonse batorewe rimwe wayoboraga Akarere ka Rubavu bituranye mu ntara y’Uburengerazuba yegujwe na Njyanama.
Iri seswa rya njyanama rinabaye nyuma y’iminsi havugwa umwuka utari mwiza mu bari basanzwe bayigize.
Benshi bibajije uburyo abantu batowe n’abaturage basheshwe ababatoye batabigezemo uruhare hibazwa niba bikurikije amategeko cyangwa bikozwe ku mpamvu za politiki.
Mu gusesa iyi nama njyanama hashingiwe ku itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere nk’uko bigaragara muri iri tangazo.
Ingino ya 29 y’iri tegeko niyo iteganya uburyo inama njyanama y’Akarere ikwiye guseswa. Inama njyanama y’Akarere iseswa bisabwe na 1/3 cy’abayigize mu gihe bigaragara ko bifitiye abaturage akamaro cyangwa habaye imidugarararo biturutse ku bagize inama njyanama y’Akarere.
Gusa ibi byose sibyo byashingiweho haseswa inama njyanama y’Akarere ka Rutsiro kuko hashingiwe ku gaka ka gatatu k’iyi ngingo kavuga ko “ Bigaragaye ko Inama Njyanama itagishoboye kuzuza inshingano nabwo iseswa.”
Ibi bihura neza n’ibigaragara mu itanagzo rya minsitiri w’Intebe rivuga ko uuyobozi bw’Aka Karere yateshutse ku nshingano zabwo.
Iri tegeko rikomeza rivuga ko Perezida wa repubulika ariwe ushyiraho abamuhagararira iyo Inama njyanama yasheshwe mu gihe kitarenze amezi atatu (3) hakobona kuba amatora y’abajyanama bashya.