Home Ubutabera Rutunga woherejwe n’Ubuholandi kuburanira ibyaha bya Jenoside mu Rwanda yatangiye kuburana

Rutunga woherejwe n’Ubuholandi kuburanira ibyaha bya Jenoside mu Rwanda yatangiye kuburana

0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kane rwatangiye kuburanisha urubanza Venant Rutunga uherutse koherezwa n’u Buholandi, aregwamo ibyaha bya Jenoside.

Rutunga yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri urubanza rwe rwari rwasubitswe kuko uregwa yashakaga kuburana imbonakubone aho kwifashisha ikoranabuhanga.

Venant Rutunga yahoze ari umuyobozi mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi, ISAR Rubona, mbere ya Jenoside, uyu munsi ni mu Karere ka Huye.

Muri icyo kigo bivugwa ko mu 1994 abatutsi barenga 1000 bari barahahungiye ari we wahamagaye Interahamwe bakahabicira.

Ahagana saa tatu zuzuye kuri uyu wa Kane nibwo inteko y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yinjiye mu cyumba cy’iburanisha. Rutunga yunganiwe mu mategeko na Me Sebaziga Sophonie mu gihe Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Umucamanza yatangiye asoma umwirondoro wa Venant Rutunga, uregwa yemera ko umwirondoro ari uwe. Umucamanza yamwibukije ko akekwaho gukora icyaha cya Jenoside.

Umucamanza yatangiye aha umwanya abaregwa ngo bagire icyo bavuga ku bijyanye n’icyaha cya Jenoside Rutunga acyekwaho maze Sebaziga Sophonie ahita ahera ku nzitizi mu rubanza ari kuburana.

Yavuze ko uwo yunganira afunzwe binyuranyije n’amategeko kuko afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yakabaye afungiye mu bugenzacyaha kuko atarakatirwa by’agateganyo.

Me Sebaziga kandi yavuze ko muri dosiye y’uwo yunganira, harimo amakuru y’uko yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cya burundu, bityo ko yakabaye ajya kurangiza igihano yakatiwe aho gusubizwa mu nkiko.

Umucamanza yahaye umwanya Rutunga ngo agire icyo avuga ku gihano yahawe n’Inkiko Gacaca niba akizi, undi asubiza ko ntabyo azi.

Ubushinjacyaha bwasobanuye impamvu Rutunga adafungiye muri Gereza ya Nyarugenge ahubwo ahacumbikiwe kandi biri mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Bwavuze ko hari n’abandi bagiye boherezwa n’ibihugu by’amahanga bagacumbikirwa muri ubwo buryo. Ikindi ngo aho afungiye afashwe neza.

Ku wa 26 Nyakanga 2021 nibwo ubutabera bw’u Buholandi bwohereje Venant Rutunga mu Rwanda. Venant Rutunga yatawe muri yombi mu 2019 afungirwa mu Buholandi aho yafashwe yari ahamaze imyaka isaga 10.Ubwo Rutunga yari ageze ku rukiko rw’ibanze rwa KicukiroAkigera mu cyumba cy’iburanisha, Rutunga yakuweho amapinguAha Rutunga yaganiraga n’umunyamategeko we mbere yo gutangira iburanisha

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuryango wa Abayisenga watwitse kiliziya akanica padiri urahakana amwe mu mateka ye
Next articleNyuma yo gufungwa no gusezera umupira Kwizera Olivier yahamagawe mu Mavubi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here