Home Ubuzima Rwamagana: Abahendwa n’udukingirizo mu masaha y’ijoro bagiriwe inama

Rwamagana: Abahendwa n’udukingirizo mu masaha y’ijoro bagiriwe inama

0
Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana bitabiriye ubukangurambaga bwo gukoresha agakingirizo birinda Virusi itera Sida

Bamwe mu baturage b’Imirenge imwe n’imwe y’Akarere ka rwamagana bavuga ko babangamiwe n’uburyo igiciro cy’agakingirizo gihinduka uko amasaha y’ijoro agenda akura bikaba bishora bamwe mu mibonano mpuzabitsina idakingiye kandi bishobora kubagiraho ingaruka zirimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na virusi itera Sida bagiriwe inama yo kudakora imibonano mpuzabitsina ibatunguye.

Kamana wo mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Mwurire avuga ko, ubusanzwe mu masaha y’amanywa udukingirizo dushobora kuboneka ku buntu no kugiciro gito uhereye ku giceri cy’ijana ariko ko mu masaha y’ijoro akagura macye kaba kageze ku mafaranga 500.

Ati : “ Ubusanzwe ugashatse ku manywa no kubuntu urakabona, ariko mu ijoro banyiri utubari batwigirizaho nkana kandi twe amafaranga tuba dufite kumanywa ntagera ninjoro ngo yiyongere. Icyadufasha ni ukubwira abacuruza udukingirizo bakaducuruza ku giciro kimwe kumanywa na ninjoro.”

Nyinawumuntu Gloriose, na we wo mu Murenge wa Ntunga yemeza ko amakuru y’ibura ry’udukingirizo mu masaha y’ijoro atari mashya.

Ati: “Mu masaha y’ijoro udukingirizo turahenda cyane, gusa abakora umwuga w’uburaya benshi baba babizi bakaba batwifitiye n’ubwo na bo hari igihe batugurisha abagabo baba bagiye kubonana na bo ku giciro kiri hejuru.”

Nyinawumuntu akomeza avuga ko byaba byiza udukingirizo tugiye dushyirwa mu tubari nk’uko duhabwa abajyanama b’ubuzima cyangwa bagategeka ba nyiri utubari kuducuruza bakanabategeka ibiciro byatwo.

Ikuzo Basile, ushinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima, avuga ko nta kibazo cy’ibura ry’udukingirizo kiri mu gihugu n’ubwo ngo hari aho ibiciro by’udukingirizo bihinduka n’ubwo n’utwubuntu duhari.

Ati: “ Nta muntu ukora imibonano mpuzabitsina bimugwiririye kuko barabitegura, niba wumva ninjoro kaguhenda ushobora kugashaka kumanywa wagakenera mu ijoro ukaba ugafite, ibi bireba wawundi udashoboye kukagura kuko kumanywa yajya ku kigo nderabuzima cyangwa ku mujyanama w’ubuzima bakakamuhera Ubuntu.”

Ubusanzwe udukingirizo dutangirwa ubuntu mu bigo nderabuzima byose no kubajyanama b’ubuzima muri buri Mudugudu, gusa mu mujyi wa Kigali no mu Karere ka Huye ho hari n’inzu zitangirwamo udukingirizo tw’ubuntu zizwi nka Condom Kiosque.

Ikuzo akomeza avuga ko hakozwe ibishoboka byose ngo udukingirizo twegerezwe abaturage n’ubwo bitaragera ku rwego rwifuzwa.

Ati : “ hari izindi  gahunda dukora zo kwegereza abaturage udukingirizo nk’ahahurira abantu benshi , ahakorera abantu  benshi n’ahandi hose hashobora gukorerwa imibonano mpuzabitsina nk’ahahurira abakora umwuga w’uburaya n’ahandi.”

Umwaka ushize umuryango utari uwa Leta ufasha mu kurwanya virusi itera Sida witwa AIDS Health Care Foundation, watangaje ko buri mwaka utanga udukingirizo turenga miliyoni enye ku buntu mu baturarwanda.

Imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri ubu barenga ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% byumvikane ko 6% banduye SIDA badafata imiti.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImpamvu abanyeshuri batagipimirwa Virusi itera Sida ku ishuri
Next articleIkigonderabuzima cya Mukarange gifasha abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina barenga 200 kwirinda Sida
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here