Bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana babwiye ubuyobozi bw’aka Karere ko nta gahunda yo kwikingiza Covid-19 bafite nyuma yaho babwiriwe mu masengesho ko gukingira bikorerwa mu kiganza cy’iburyo no mu gahanga nk’uko byahanuwe muri bibiliya.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana banze kwikingiza babwira ubuyobozi bw’aka Karere ko badashaka gusorezwaho n’ibyahanuwe muri bibiriya byo mu minsi yanyuma byo gushyirwa ikimenyetso mu kiganza cy’iburyo no ku gahanga.
Amakuru atariyo ku rukingo rwa Covid-19 yageze henshi mu gihugu agera no mu Karere ka rwamagana ahabwa imbaraga n’abigishiriza ijambo ry’Imana mu ngo n’ahandi hose hatari mu nsengero.
Iby’abaturage bamwe banze gukingirwa kubera gusobanurirwa ijambo ry’Imana nabi yemezwa n’umuyobozi w’Akarere ka rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu.
“Hari ibihuha bimwe na bimwe by’abantu bashingira ku kwemera bakaba basobanurirwa imirongo imwe n’imwe ya bibiliya nabi bavuga ko urukingo ari ikimenyetso cya satani kuko ngo bibiliya ivuga ko hari ikimenyetso kizajya ku gahanga no mu kiganza.”
Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko iyi ari imwe mu mpamvu ituma hari abaturage bake batikingiza batinya ko iki kimenyetso cyabajyaho.
” Ibi rero usanga hari abaturage babigenderaho bakakubwira ko batazajya gufata iki kimenyetso cyo mu gahanga no ku kiganza.”
Mbonyumuvunyi akomeza avuga ko n’ubwo abaturage bafite iyi myumvire ari bake ariko ko nabo bakwiye gusobanurirwa ukuri kw’inkingo.
” Iyo tubasobanurira tubabwira ko bakingira ku kizigira cy’ukubuko ko ntawe bakingira mu kiganza cyangwa ku gahanga bakabyumva bakajya kwikingiza.”
Aba baturage bo mu Karere ka Rwamagana banze kwikingiza kubera iyi myumvire ngo nibake kuko ngo nko mu Murenge ushobora gusangamo umwe cyangwa babiri nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’aka Karere.
“Abo baturage ni bake kuko nta rusengero cyangwa idini runaka ryo muri aka Karere ribyigisha, usanga babyigishirizwa mu byumba by’amasengesho mu ngo z’abantu runaka.”
Umwe mu batrage b’Akarere ka Rwamagana nawe yemeza ko yatunguwe n’imyumvire ya bamwe mu baturage bo muri aka Karere ku bijyanye n’inkingo.
” Nanjye natunguwe no kubona umwe mu baturage bahaguruka mu nama y’ubukangurambaga bwo kwikingiza Cpvid-19 bakabwira umuyobozi ko bakingira mu kiganza cy’iburyo no mu gahanga, aba baturage bakabivuga ubona babihagazeho.”
N’ubwo iyi myumvire igaragaye muri bamwe mu baturage b’Akarere ka Rwamagana, ikibazo cy’ibihuha ni kimwe mu bihangayikishije mu rugamba rwo guhashya Covid-19 ku isi no mu Rwanda.
Amakuru y’ibihuha ku ikingira rya Covid-19 nta kibazo kinini arateza mu Rwanda kuko kugeza ubu abarenga 41% by’Abanyarwnada bamaze gukingirwa ikaba yari intego y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS mu mpera z’umwaka ushize wa 2021.