Home Uncategorized Sena igaragaza ko inyungu ku nguzanyo ikiri imbogamizi ku baka inguzanyo

Sena igaragaza ko inyungu ku nguzanyo ikiri imbogamizi ku baka inguzanyo

0

Sena yakiriye inzego zifite aho zihuriye n’ubukungu aho barimo kungurana ibitekerezo ku ngingo yo kugeza ku baturage serivisi z’imari ku buryo budaheza ariko nanone budahenze.

Muri rusange Sena yishimira ko igipimo cy’abafite imyaka y’ubukure bagerwaho na serivisu z’imari kigeze kuri 93% bikaba biri mu murongo mwiza uganisha ku ntego zo kugera ku ntego ya 100% mu mwaka wa 2024 nk’uko bikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1.

Perezida wa komisiyo y’ubukungu n’imari muri Sena Senateri Nkusi Juvenal avuga ko hakiri imbogamizi zinyuranye zituma serivisi zitagera ku baturage uko bikwiye aho amafaranga menshi ari mu rwego rw’imari 60% byayo ari mu mabanki y’ubucuruzi, mu gihe za Sacco zihariye gusa 5% nyamara ari zo zegereye abaturage.

Senateri Nkusi Juvenal kandi agaragaza ko ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo gihangayikishije abaturage uhereye kuri za Sacco zigeza no ku gipimo cya 21% nyamara zibereyeho korohereza abaturage, ibi bigatera impungenge kuko abaturage bangana na 61% bavuga ko badafitiye icyizere ibigo by’imari.

Ibindi byagaragajwe muri iyi nama ni ikibazo cy’inguzanyo zihabwa abahinzi zitararenga na 5% nyamara ari rwo rwego rurimo abaturage benshi.

Abasenateri kandi baravuga ko ibibazo bya cyamunara z’imitungo y’abananiwe kwishyura inguzanyo na cyo kiri ku rwego rwo hejuru hakaniyongeraho igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza na cyo kitagabanuka cyane.

Byitezwe ko muri iyi nama banki Nkuru y’u Rwanda, ihuriro ry’amabanki na ministeri y’Imari n’Igenamigambi baza gutanga ibisobanuro biganisha ku gutanga umurongo w’icyakorwa kugira ngo abaturage banogerwe na serivisi z’imari ku buryo bungana cyane ko hari ibyiciro bikiri hasi mu kwitabira serivisi z’imari birimo abagore n’urubyiruko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAkayabo ko kuvugurira sitade amahoro n’igihe izuzurira byamenyekanye
Next articleDr. Nibishaka wari umuyobozi muri RGB aburana yemera ubuhemu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here