Home Ubutabera Dr. Nibishaka wari umuyobozi muri RGB aburana yemera ubuhemu

Dr. Nibishaka wari umuyobozi muri RGB aburana yemera ubuhemu

0

Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Dr Nibishaka Emmanuel wari umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umucamanza asoma umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa yavuze ko yahawe ubuhamya n’abanta batandukanye bavuga ko bahaye Dr.Nibishaka amafaranga arenga miliyoni 20  z’amafaranga y’u Rwanda ngo abashakire ibyangombwa byo kujya muri Amerika.

Ikindi ni uko Dr. Nibishaka yahimbaga e mail akereka abo ari gushakira ibyangombwa ko dosiye zabo zakiriwe.

Yaburanye ifungwa n’ifungwa ry’agateganyo yemera ibyaha ashinjwa bishamikiye ku bantu batandukanye yagiye yaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n’amafaranga yabo.

Gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, urukiko rwatangaje ko rwabishingiye ku kuba aramutse ahamwe n’ibyaha ashinjwa, ashobora guhabwa igihano kiri hejuru y’imyaka ibiri.

Uyu mwanzuro wasomwe Dr. Nibishaka n’abamwunganira batari mu rukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSena igaragaza ko inyungu ku nguzanyo ikiri imbogamizi ku baka inguzanyo
Next articleUmuyobozi wa OMS/WHO yashimye u Rwanda avuga kuri Jeannette Kagame na Dr. Ngamije
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here