Abakinnyi bakomeye mu ikipe ya Paris Saint Germain, barangajwe imbere na Sergio Ramos baragera i Kigali ku wa Gatandatu tariki 30 Mata 2022, muri gahunda ya Visit Rwanda.
Sergio Ramos niwe ubwe witangarije iyi nkuru yo kuza i Kigali, amashusho ye agaragara kumbuga zitandukanye za visit Rwanda avuga yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na , Keylor Navas na Julian Dlaxer basanzwe bakinana mu ikipe ya Paris Saint Germain.
Ati “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”
Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’. Sergio Ramos ni umwe muri bamyugariro bakomeye ku Isi benshi banafata nk’uwambere nyuma yo kubaka izina rikomeye muri Real Madrid n’ikipe y’Igihugu ya Spain hombi agatsindamo ibitego birenga 100 kandi ari myugariro akanatwaramo ibikombe bitandukanye birimo igikombe cy’isi, icy’Uburayi, champions league n’ibindi.
Usibye Sergio Ramos, undi witegura gusura u Rwanda mu bakinnyi ba PSG harimo umunyezamu Keylor Navas.
Navas yavuze ko atari we uzarota ageze mu Rwanda kuko yifuza kumenya umuco waho no gusura ingagi amaso ku yandi.
Ibi aba bakinnyi babihuriyeho na Julian Dlaxer, wavuze ko yitegura gusura urw’imisozi igihumbi.
Ati “Ntabeshye sinjye uzarota ngezeyo. Ndashaka gusura Pariki y’Akagera ibamo inyamanswa eshanu zisurwa cyane muri Afurika.”