Home Ubukungu Umukire wambere muri EAC atuye muri Tanzania

Umukire wambere muri EAC atuye muri Tanzania

0

Tanzania n’icyo gihugu gituwemo n’umuntu utunze miliyoni nyinshi z’amadolari (umukire wambere ) mu  bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC nk’uko bigaragazwa na raporo ya New World Wealth and Henley & Partners ifasha abantu bafite umutungo mwinshi kubona aho baba cyangwa ubwenegihugu binyuze mu ishoramari.

Iyi raporo ariko ntiyatangaje izina ry’uyu muherwe wambere uvugwa kuko inatangaza umubare w’abantu benshi bari muri Tanzania batunze miliyoni z’amadolari.

Iyi raporo y’ubukungu y’uyu mwaka wa 2022 yerekana ko Tanzaniya ituwemo n’abantu 2,400 bafite ama miliyoni y’amadolari.

Abantu 1,300 muri 2400  bavugwa muri iyi raporo batuye muri Tanzania ni ukuvuga abarenga kimwe cya kabiri cy’abatunze miliyoni z’amadolari baba mu murwa mukuru w’ubucuruzi Dar es Salaam kuko uyu mujyi uri ku mwanya wa 12 mu mijyi itunze cyane muri Afurika , aho abikorera ku giti cyabo batunze miliyari 24 z’amadolari.

Umubare w’abatunze miliyoni z’amadolari muri Tanzaniya wariyongereye cyane muri raporo y’uyu mwaka  ugereranyije n’izindi raporo zabanje, ibi byerekana ingorane z’igihari zo kumenya  abakire muri Afurika.

The Africa Wealth Report 2022 yakuwe mu butasi bwakusanyirijwe na New World Wealth ndetse n’ububiko bwa Henley & Partners bw’abantu bafite umutungo mwinshi, ugizwe ahanini n’abantu bazwi nk’abayobzi , abayobozi bakuru, abashinze ibigo bitandukanye n’abandi.

Iyi raporo igaragaza ko igihugu cy’ Afurika yepfo ari cyo cyambere gicumbikiye abamiliyoneri benshi bagera ku 39.300 ikurikirwa na Misiri (16,900) na Nigeria ifite abantu 10,000 batunze miliyoni z’amadolari.

Tanzaniya iri  ku mwanya wa karindwi ukurikije abafite umutungo wa miliyoni 10 z’amadolari cyangwa zirenga. Tanzaniya ifite abantu 80 nkabo, inyuma ya Ghana ifite (120) Maroc (220) Kenya (340) Nigeriya (510), Misiri (880) na Afrika yepfo (2,080).

Tanzaniya iri ku mwanya wa gatandatu ukurikije umubare w’abantu ku giti cyabo bafite umutungo nibura wa miliyoni 100 z’amadolari, bazwi kandi nka centi-millionaires.

Tanzania ituwe n’abantu nkabo umunani inyuma ya Kenya (15) Maroc (22), Nijeriya (28), Misiri (57) na Afrika yepfo (94).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSergio Ramos wa PSG aragera i Kigali muri iki cyumweru
Next articleUmudepite mu Bwongereza akurikiranyweho kurebera porono mu nteko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here