U Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza isabukuru ya 74 y’itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Gisagara hifashihijwe imikino yo gusiganwa ku igare n’umukino wa Volleyball wahuje ikipe ya Gisagara VC na REG VC.
Abitabiriye ibi birori bibukijwe na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu ko imikino ari urugero rwiza rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Taliki ya 10 Ukuboza buri mwaka isi yose yizihiza uyu munsi ufatwa nk’ishyiga rikomeye mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu kuko kuri iyi taliki mu mwaka wi 1948 aribwo umuryango w’abibumbye wemeje iri tangazo.
Mukasine Marie Claire uyobora Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu, avuga ko bahisemo kwizihiza uyu munsi bifashishije imikino kuko igira uruhare mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ishingiye ku mahame yayo arimo kubahana, gukina abantu buzuzanya no guhuza abantu baturutse hirya no hino .
Mukasine akomeza agira ati “ Imikino ifasha mu gukemura amakimbirane, Imikino ishobora kwigisha amasomo yandi y’ingirakamaro ku byerekeye kwirinda ivangura ndetse no guhindura imyumvire ikiri hasi, imikino inafasha abantu kugira ubuzima bwiza kandi ikaba urugero rw’iyubahizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bantu b’ingeri zose.”
Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ivuga ko uyu munsi wizihijwe hari byinshi byo wishimirakuri leta y’u Rwanda kuko kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hari byinshi yakoze mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mukasine ati: “ Leta yiyemeje kubaka igihugu kigendera ku mategeko, kigendera ku mahame y’uburenganzira bwa muntu, gushyiraho amategeko n’inzego zishinzwe kurinda umuryango nyarwanda, guharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bwo kugirango abaturage bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.”
Mukasine yongeraho ko “ N’ubwo ibi byagezweho tugomba guhora tureba icyarushaho kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu.”
Minisitiri w’ubutabera, Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko n’ubwo uyu munsi uri kwizihizwa ku nshuro ya 74 igituma wizihizwa kitajya gisaza
“ Igihe iri tangazo ryemezwaga ryari rifite akamaro gakomeye na nyuma y’imyaka 74 rigiyeho riracyafite akamaro gakomeye ntirijya risaza.”
Ugirashebuja akomeza avuga ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu bireba buri wese. “ Kugirango uburenganzira bwa muntu bwubabahirizwe buri muntu asabwa kubigiramo uruhare kuko uburenganzira bujyana n’inshingano”
Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 74 ufite insanganyamatsiko igira iti: “Agaciro, ubwisanzure n’ubutabera kuri bose”, wizihijwe mu Rwanda muri uyu mwaka Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu imaze kwakira ibirego 519 by’abavuga ko uburenganzira bwabo butubahirijwe.