Irushanwa ryatindijwe na Covid-19 mu gihe kirenga umwaka, shampiyona nshya y’umugabane wa Afurika muri basketball izatangira kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicurasi.
Iri rushanwa rishyigikiwe na NBA, Basketball Africa League (BAL) igaragaramo amakipe 12 yo mu bihugu 12 – ariko bizagenda bite? Soma nea inkuru ya Integonews urayiirangiza usobanukiwe byose:
Amakipe akomeye ya Basketball muri Afurika yiteguye guhangana guhera kuri iki cyumweru mu murwa mukuru w’u Rwanda Kigali mu marushanwa mashya y’umwuga agamije guteza imbere siporo, guteza imbere ubukungu no gucukumbura impano nziza kandi nshya.
Intego nkizo ni imwe mubitera byakuruye NBA, kuko ni kunshuro ya mbere NBA iteguriye irushanwa iryo ariryo ryose hanze ya ifasha Amerika.
Komiseri wa NBA, Adam Silver ati: “Turi hano muri Afurika kuko twibwira ko dushobora gukora ibintu bifite ingaruka zikomeye.”
“Turabona amahirwe kuri uyu mugabane hamwe n’abantu barenga miriyari (kandi) bafitanye isano itangaje na basketball.”
Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball ku isi Fiba, naryo ryagize uruhare mu kuzana mu Rwanda ibihangange nka Joel Embiid (Kameruni) cyangwa Pascal Siakam (Congo).
Umukinnyi wa basketball Dikembe Mutombo yatangarije avuga kuri iri rushanwa yagize ati: “Afurika ni umugabane wuzuye amabanga n’ubutunzi kandi ndatekereza ko ubwo butunzi bwose bugiye kuboneka.”
“Mu gihe uyu mukino ugiye gutangira, hazaba hari abakinnyi benshi bazava ku mugabane yose tutigeze tubona.”
BAL ije isimbura shampiyona nyafurika y’amakipe yabaye ayambere iwayo (Championsleague) yabaga buri mwaka iri rushanwa ryari ryaratangiye mu 1971.
BAL yagombaga gutangira muri Werurwe umwaka ushize(2020), ariko Covid-19 yarayihagaritse, bivuze ko yadindiye mu gihe cy’amezi 14.
Imiterere y’irishanwa BAL
None BAL izakinwa ite? Nibyiza, ushobora kubitekereza nkaho ari nkumupira wamaguru wa Champions League i Burayi.
Hano hari amakipe 12 mu gihe cy’itangira ry’irushanwa, intoranwa muri Basketball z’Ibihugu ziturutse muri Angola, Misiri, Maroc, Nijeriya, Senegali na Tuniziya bose bahawe umwanya.
Andi makipe atandatu yagombaga kunyura mu majonjora ayo akomoka mu bihugu nka Alijeriya, Kameruni, Madagasikari, Mali, Mozambike n’u Rwanda bose bayanyuzemo batsindira kwitabira iri rushanwa hatitawe ko u Rwanda arirwo ruzakira iyi mikino.
Amakipe yagabanyijwemo mu matsinda atatu, buri tsinda hazavamo amakipe abiri yambere aziyongeraho andi makipe abairi yabaye aya hgatatu mu matsinda azaba yitwaye neza, ayo makipe niyo azahita atangira imikino ya kimwe cya kane kirangiza.
Hazakinwa imikino 26 yose hamwe, umukino wambere uzaba kuri iki cyumweru tariki ya 16 Gicuras, umukino wanyuma uzakina kuwa 30 Gicurasi 2021 aribwo irushanwa rizasozwa.
Imiterere yarahinduwe, imikino mike ugereranije n’iyari iteganijwe mbere kubera Covid-19, abategura iri rushanwa bavuga ko biteguye cyane bashyiraho ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19.
Uko amatsinda ateye
Aho imikino izakinirwa
Imikino yari iteganijwe gukinirwa mu mijyi irindwi yo muri Afurika – Cairo (Misiri), Dakar (Senegali), Lagos (Nijeriya), Luanda (Angola), Monastir (Tuniziya), Rabat (Maroc) na Kigali (u Rwanda).
Ariko, kubera icyorezo cya coronavirus imikino yose izabera muri Kigali Arena i Kigali.
Brian Kirungi, perezida wa Patriots ihagarariye u Rwanda muri iyi mikino, yizera ko ikibuga kizazamura cyane ishyaka ry’imikino.
Kirungi yatangarije ati: “Ubu abakinnyi barashobora gukora no kumva basketball mu kibuga cyabo.”
“Ndabona hari imbaraga nyinshi, gukurura ishoramari ryinshi, abafatanyabikorwa benshi, isi yose muri Afurika kugira ngo bavuge bati: ‘reba, twavuye mu rwego rw’abakunzi b’umukino (amateur) tujya ku rwego rw’abanyamwuga’.”
Mbere y’icyorezo, abategura BAL bari bashimangiye ko ibihugu byose byifuza kuba muri shampiyona bigomba kubaka stade igezweho muri iki gihe.
Mutombo wavukiye muri DR Congo akamamara muri NBA, ati: “Ugomba kuba wujuje ibipimo bimwe na bimwe bya sitade dufite muri Amerika.” Yongeyeho ko atigeze yemera ko NBA izakora amarushanwa nk’aya muri Afurika.
Abakinnyi bazitabira
Buri kipe izaba ifite abakinnyi 12 kurutonde rwayo.
Abakinnyi umunani bagomba kuba bava mu gihugu (abanyagihugu ikipe ikomokamo) hamwe n’abakinnyi bane b’abanyamahanga bemerewe, babiri mu banyamahanga bagomba guturuka kuba ari Abanyafurika.
Ibyo bivuze ko byibuze 120 mu bakinnyi 144 bafshije amakipe yabo kwitabira iyi mikino bazaba ari Abanyafurika.
Umukinnyi wa Patriot Sedard Segamba ati: “Nishimiye ko inzozi zanjye zikabijwe.” Akomeza agira ati
“Nakuze buri gihe nifuzaga gukina shampiyona y’Afurika. Afurika igiye kuba ku ikarita.”