Umunyamahanga ushakanye n’umunyarwanda ategereza imyaka itatu (3), mbere yo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko habanzwa kureba uko babanye niba atari izindi mpmavu zatumye babana.
Iki kibazo cyabonetse mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu, aho umuturage yagaragaje ko yananiwe gusezerana n’umugore we wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigatuma abana badashobora kubona uburenganzira bwabo.
Umunyarwanda utarashatse ko izina rye ritangazwa utuye mu Murenge wa Bugeshi, yagaragaje ko afite umugore wavuye muri RDC babana, ariko bananiwe gusezerana none abana be ntibahabwa ibyangombwa.
Ni ikibazo kigaragajwe n’uyu muturage ariko kiboneka ku bandi benshi batuye ku mipaka ikikije u Rwanda, batasezeranye n’abo bashakanye bavuye muri ibyo bihugu.
Umwanditsi w’irangamimerere mu Murenge wa Bugeshi akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, Rwibasira Jean Bosco, avuga ko badafite abaturage benshi bafite iki kibazo ariko n’undi wakigira agomba gufashwa kunyura mu nzira zemewe, kugira ngo asezerane n’uwo ashaka kandi babone ibyangombwa bikenewe.
Gitifu Rwibasira avuga ko umunyamahanga ushaka gushakana n’Umunyarwanda, asabwa gushaka ibyangombwa mu gihugu avukamo bigaragaza ko ari ingaragu, akabizana kuri Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda kuko ariyo ifite ubushobozi bwo kwemeza ko icyo cyangombwa yatanze ari umwimerere, Iyo icyangombwa kimaze kwemezwa n’Ambasade kijyanwa kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ikemeza ko cyemejwe n’Ambasade ibifitiye ububasha kandi ari umwimerere, akabona kukijyana mu buyobozi bwagisabye.
Umwanditsi w’irangamimerere mu murenge wa Bugeshi agira ati “Iyo umaze kunyura muri izo nzira uraza tukagusezeranya ndetse washaka n’ubwenegihugu ukabusaba, nyuma y’imyaka itatu iyo dukoze raporo igaragaza ko mubanye neza atari business.”
Akomeza avuga ko impamvu basabwa gukora raporo, hari abasezerana batagamije kubana ahubwo bagamije kwishakira ubwenegihugu.
Ati “Dukora raporo kuko hari abashakana batagamije kubana ahubwo bashaka ubwenegihugu gusa, kandi tubifata nk’ubucuruzi. Turimo kubona urubyiruko rushaka kujya mu mahanga rugendeye ku gusezerana n’impunzi kugira ngo nizijyanwa muri Amerika bazajyane nk’umuryango, ariko iyo bagezeyo baratandukana.”
Uyu muyobozi asobanura ko kuba mu gihugu igihe kirekire bitavuze guhabwa ubwenegihugu, kuko burasabwa bugatangwa.
Ati “Hari abavuga ko babaye mu Rwanda igihe kirekire bakiyumva nk’Abanyarwanda, ariko ntibihita bikugira Umunyarwanda ahubwo ubwenegihugu burasabwa bugatangwa. Ikindi navuga ni uko uwo munyamahanga uba mu Rwanda utarahabwa ubwenegihugu, gahunda z’ubudehe no kubona ubwisungane mu kwivuza ntizimureba, kuko zagenewe Abanyarwanda.”
Itegeko ngenga nº 002/2021.ol ryo ku wa 16/07/2021 rigenga ubwenegihugu nyarwanda, rivuga ko impamvu zishingirwaho mu gusaba cyangwa gutanga ubwenegihugu nyarwanda, butangwa zishingira ku kuvukira ku butaka bw’u Rwanda, umwana watoraguwe, ishyingirwa, kubera umubyeyi umwana utabyaye, inyungu z’Igihugu, ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye, kuba mu Rwanda, icyubahiro, kuba umwimukira no kutagira ubwenegihugu.
Ku bashaka ubwenegihugu nyarwanda, butangwa hashingiwe ku ishyingirwa basabwa kuba yarashyingiranywe n’Umunyarwanda mu buryo bwemewe n’amategeko, kuba amaze nibura imyaka itanu ashyingiwe ku munsi w’ubusabe, kuba akibana n’uwo bashyingiranywe, kuba inyangamugayo kandi afite imyifatire myiza, kugira ubumenyi ku muco n’imigenzo nyarwanda no kubyubaha, kugira ubumenyi ku ndangagaciro mboneragihugu, kugira imibanire myiza n’abandi no kuba atahungabanya umutekano w’Igihugu.
Icyakora hari n’abatagira ubwenegihugu bashobora kubusaba mu Rwanda bakabuhabwa, mu gihe badafite ubundi kandi bari ku butaka bw’u Rwanda ku munsi w’ubusabe ariko basabwa kuba batahungabanya umutekano w’Igihugu.