Home Ubutabera Suwede yohereje mu Rwanda Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside

Suwede yohereje mu Rwanda Micomyiza ukekwaho uruhare muri Jenoside

0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa 27 Mata 2022, bwakiriye Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico, woherejwe na Suède kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside akekwaho.

Saa 6:30 nibwo indege itwaye Micomyiza yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali.

Jean Paul Micomyiza yavukiye i Cyarwa mu Karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.

Muri Kaminuza yari muri ‘Comité de crise’, itsinda ryari rifite inshingano zo gushakisha no kumenyekanisha abatutsi bagombaga kwicwa, akaba ari muri urwo rwego yagize uruhare muri Jenoside.

Mu 2020 nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragarije Suède, uruhare rwa “Mico” muri Jenoside busaba ko yazanwa mu Rwanda akagezwa imbere y’Ubutabera.

Abunganizi be, Thomas Bodström na Hanna Larsson Rampe bari batambamiye icyemezo cy’urukiko bavuga ko ubutabera bw’u Rwanda buciriritse.

Uregwa yabaye mu Mujyi wa Gothenburg mu myaka igera kuri 15. Yasabye ubwenegihugu bwa Suède ariko arabyangirwa hashingiwe ku kuba ari umunyapolitiki. Yatawe muri yombi nyuma y’aho u Rwanda rusabye ko yoherezwa kubera ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubushinjacayaha bumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kuva mu 2020.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangaje ko uru rwego rushimira inzego z’ubutabera mu Bwami bwa Suède bwemeye kumwohereza, ubutwererane n’ubufatanye mu by’ubutabera n’uruhare rwabwo mu kurwanya umuco wo kudahana ku rwego mpuzamahanga.

Suède icumbikiye batatu bakatiwe igifungo cya burundu bahamijwe ibyaha bya jenoside abarimo Théodore Rukeratabaro wakatiwe mu 2018, Claver Berinkindi wakatiwe mu 2017 na Stanisilas Mbanenande wakatiwe 2013.

Ibyo twamenye ku myitwarire ya Mico muri Jenoside

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Micomyiza Jean Paul yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.

Yagiye akora ibikorwa bikomeye bigamije kurimbura Abatutsi muri Butare, ndetse yagaragaye mu bwicanyi, akaba umwe mu bayoboraga ibitero kandi akaba yari uwa kabiri mu bantu bagenzuraga imikorere ya y’izo bariyeri.

Amakuru y’ibanze IGIHE yamenye ni uko uyu mugabo yagize uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri zitandukanye haba i Cyarwa aho avuka ndetse n’i Tumba muri Huye. Binavugwa ko hari bariyeri yari yarashinze ku irembo ry’iwabo kandi nayo yaguyeho Abatutsi benshi.

Mu gihe Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma yiyise iy’Abatabazi yari ataragera i Butare ngo akangurire Abahutu kwica Abatutsi, Mico ngo yakoraga uburiganya bukomeye akabeshya urubyiruko rw’Abatutsi [abari mu kigero cye icyo gihe] ko rudakwiye guhungira i Burundi.

Nyuma y’uko urwo rubyiruko ruretse ibyo guhunga, yaje kugira uruhare mu kubica kandi yari yababujije guhunga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAtomic experts say they are monitoring Chernobyl day by day
Next articleDRC: Intambara hagati ya M23 na Leta irakomeje mu gihe hari ibiganiro muri Kenya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here