
Umunyamideli Turahirwa Moses yongeye gufungwa bwa kabiri mu myaka ibiri azira ibiyobyabwenge nk’uko byemejwe n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwemejje ko rufunze Turahirwa Moses, umunyamideli wamamaye cyane akaba yaranashinze inzu y’imideli yise Moshions, azira gukoresha ibiyobyabwenge. Dr Murangira uvugira uru rwego yemeje aya makuru avuga ko hari ibinyemetso bifatika byemeza ko Turahirwa akoresha ibiyobyabwenge.
Murangira ati: ” Ni byo koko Turahirwa Moses yarafashwe akaba akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge nkuko bigaragazwa n’ibisubizo by’ibipimo byafashwe bikanapimwa n’abahanga bo muri RFI [Rwanda Forensic Institute].”
Ubugenzacyaha ntibusobanura niba icyaha yaketsweho muri 2023 cyo gukoresha ibiyobyabwenge aricyo cyatumye yongera gunfungwa cyangwa niba yafatiwe ibyaha bishya bisa nibyari byamufungishije mbere. Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya uko uwafunguwe by’agateganyo yongera gufungwa. Ingingo ya 90 y’iri tegeko ivuga ko uwafunguwe by’agateganyo atongera gufungwa kubera cyacyaha.
“Iyo ukurikiranyweho icyaha afatiwe icyemezo cyo kudafungwa by’agateganyo cyangwa icyo kutongererwa igihe cy’igifungo, ntashobora kongera gufungwa kubera cya cyaha yarezwe, keretse habonetse izindi mpamvu nshya kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.” ingingo ya 81 y’iri tegeko nayo ivuga ko umucamanza ariwe utegeka ko uwari wararekuwe by’agateganyo yongera gufungwa ” Umucamanza ashobora kandi gutegeka ko ukurikiranywe yongera gufungwa niba bibaye
ngombwa kubera impamvu nshya kandi zikomeye.”
Ukurikije ibiteganywa n’iri tegeko usanga Turahirwa Moses yafatiwe icyaha gishya cyo gukoresha ibiyobyabwenge bitandukanye n’icyo yari yafungiwe mbere muri 2023.
Iki cyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge si ubwambere agifungiwe kuko mu mwaka wa 2023, nabwo yari yagifungiwe afungurwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge by’agateganyo ataburanye mu mizi. ibi bivuze ko najya kuburana azabiburana byombi.
Icyo gihe afungwa bwambere mu ishati ye hari hasanzwemo urumogi aburana yemera ko yanyweye urumogi ariko atarunywereye mu Rwanda ko yarunywereye mu Gihugu cy’Ubuhonlandi, ariko ahakana ko urumogi basanze mu ishati atazi uko rwagezemo. Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwari rwategetse ko afungwa by’agateganyo ajuririra iki cyemezo afungurwa n’urukiko rwisumbuye.