Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye guhata ibibazo umunyamideli Turahirwa Moses uzwi cyane nka Moshions ukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano imugaragaza nk’umugore kandi ari umugabo.
Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hagaragara urwandiko rw’inzira bivugwa ko ari uwa Turahirwa Moses ariko rwanditseho ko ari umugore bitandukanye n’uko agaragara nk’umugabo ( Female gender). Uru rwandiko rwinzira rwararikoroje ku mbuga nkoranyambaga abantu babaza inzego zitandukanye niba byemewe mu Rwanda guhindura igitsina.
Uyu Turahirwa ubwe ni we wasohoye ifoto y’urwo rupapuro, hariho amagambo agira ati “Finally officially, female on my ID. How a fan. Thank You Kagame.” (bivuze mu Kinyarwanda ngo: Birabaye, byemewe, ku irangamuntu yange ndi UMUGORE. Birarenze. Ndashima Kagame)”
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ruvuga kuri kubaza Turahirwa ku byerekeranye n’uru rwandiko kuko bigaragara ko Atari urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwarutanze.
Aganira n’itangazamakuru umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yagize ati : “Yego, Turahirwa Moïse arimo kubazwa muri RIB ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.” Murangira yakomeje avuga ko “iperereza ari gukorwaho rikomeza afunzwe” .
Gusa RIB ivuga ko usibye gukekwaho gukoresha inyandiko mpimbano “mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”
Turahirwa bigaragara ko avuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo. Asanzwe atavugwaho rumwe mu Rwanda nyuma y’igihe hagaragaye amashusho y’urukozasoni aryamanye n’abandi bagabo. Ni amshusho atigeze ahakana ahubwo avuga ko yagiye hanze mu buryo butateguwe.
Muri iyi minsi yavuze ko umujyi wa Kigali wamusabye guhanagura amabara yatakishije inzuye agashyiraho andi kuko ayo yakoresheje aranga abakundana bahuje ibitsina (abatinganyi).
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ruvuga ko gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu.
ingingo ya 276 y’iri tegeko igira iti: “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”