Home Ubutabera Kigali: Umwarimu afunzwe azira gukoresha inyandiko mpimbano ashaka inguzanyo

Kigali: Umwarimu afunzwe azira gukoresha inyandiko mpimbano ashaka inguzanyo

0

Umwarimu witwa Muhire Jean Claude, wo mu ishuri rya Saint Nicolas riherereye mu Rwampara, mu murenge Nyarugenge hakunze kwitwa ku Gisikuti, afunzwe akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yakoresheje ngo ahabwe inguzanyo muri banki.

Amakuru agera ku kinyamakuru intego avuga ko uyu mwarimu yatawe muri yombi ku wa kabiri w’iki cyumweru nyuma y’igihe kinini ashakishwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha yararwihishe.

Ku wa kabiri w’iki cyumweru uyu mwarimu wari umaze igihe atagera ku kazi nibwo yagarutse maze umuyobozi w’ishuri amubwira ko amaze igihe ashakishwa na RIB amusaba kuyitaba. Muhire yahise ahamagara umugenzacyaha wamushakaga kuri telefoni uyu mugenzacyaha ukorera kuri RIB ya Rwampala amusaba kumusanga ku kazi kugirango bavugane barebana. Muhire yahise ajya kuri RIB ya Rwampala ahita atabwa muri yombi.

Mushinzimana Adrien, umuyobozi w’ishuri Saint Nicholas, nawe yemeje aya makuru avuga ko Muhire yari amaze igihe ashakishwa n’inzego z’ubutabera.

Mushinzimana ati: : “ Nibyo kuko RIB yigeze kumumbaza turangije ibizamini by’igihembwe gishize mbabwira ko uwo munsi ataje. Ubwo yari agarutse ku ishuri namugejejeho ubutumwa bwa RIB arayitaba ihitamo kumubaza imucumbikiye.”

Mu kwezi kwa Gashyantare ikinyamakuru Intego cyatangaje inkuru ya Muhire Jean Claude, wakoresheje ibyangombwa by’umugore we atabimwemereye mu kwaka inguzanyo mu Mwalimu Sacco. Icyo gihe Muhire yahimbye umukono w’umugore we mu kuzuza ibyangombwa banki yamusabaga kugirango imuhe inguzanyo yifuzaga.

Inkuru bifitanye isano

Umugore we ( batakibana) yaje kubimenya abimenyesha banki yamuhaye inguzanyo ishaka kubumvikanisha ngo bamuhe amafaranga (igice kimwe cy’inguzanyo Muhire yari yemerewe) nabwo ntibyakunda  birangira ajyanye ikirego muri Banki.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, usibye icyaha cyo gukoreha inyandiko mpimbano ntiruratangaza ibindi byaha rukurikiranyeho Muhire Jean Claude.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ruvuga ko gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu.

ingingo ya 276 y’iri tegeko igira iti: “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Kelly Rwamapera

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleZahinduye imirishyo muri Kiliziya abagore bahawe ijambo
Next articleTurahirwa Moses wa Mishions arafunzwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here