Home Amakuru Zahinduye imirishyo muri Kiliziya abagore bahawe ijambo

Zahinduye imirishyo muri Kiliziya abagore bahawe ijambo

0

Ku ncuro ya mbere Papa Francis azemerera abagore gutora mu nama ikomeye y’abakuriye Kiliziya ku isi izaba mu Ukwakira(10) – ikintu cyakiriwe neza nk’amateka mashya.

Itegeko rishya ryatangajwe kuwa gatatu riha ababikira batanu uburenganzira bwo gutora muri sinodi (synod), uru ni urwego njyanama rwa Papa.

Mbere, abagore bari bemerewe gusa kwitabira iryo koraniro ariko nk’indorerezi.

Abagabo n’ubundi bazakomeza kuba nyamwishi mu itora muri iyi nama ikomeye.

Ariko izi mpinduka ziraboneka nk’izikomeye kuri Kiliziya Gatolika, yakomeje gutegekwa cyane n’abagabo kuva mu binyejana byinshi.

Women’s Ordination Conference yo muri Amerika – iharanira ko abagore baba abapadiri – yise izi mpinduka “umututu ukomeye ku gisenge cy’ikirahure cyanduye”.

Iri tsinda ryanditse kuri Twitter riti: “Mu myaka myinshi abahagarariye Vatican n’abasenyeri barabyanze, bagahora bazana impamvu nshya abagore batemerewe gutora muri sinodi.

“Ariko impamvu itavugwa ni ivangura rishingiye ku gitsina.”

“Mu gihe gito kiri imbere, twizeye ko sinodi izakomeza gukura ikaba urwego abantu b’Imana bahagarariwemo byuzuye.”

Mu kundi guhindura ibimenyerewe, Papa Francis yatangaje ko abantu batari abategetsi muri kiliziya bahabwa uburenganzira bwo gutora muri sinodi bazongerwa bakaba 70, ibi bizatuma iyi nama ihindura isura ntibe iy’abategetsi ba kiliziya gusa.

Papa Francis, wakomeje kuzana impinduka, yavuze ko yizeye ko icya kabiri cy’abatora muri iriya nama kizagera aho kikaba abagore ndetse yakomeje gushimangira kuzana urubyiruko.

Kardinali Jean-Claude Hollerich umwe mu bakomeye bategura sinodi ati: “Ni impinduka zikomeye, ntabwo ari impinduramatwara.”

Christopher Lamb, umunyamakuru ukorera i Vatican mu kinyamakuru cya Kiliziya, The Tablet, yabwiye BBC ko izi mpinduka “zikomeye cyane” kandi Papa arimo kugerageza uko ahazaza ibyemezo bya kiliziya bizajya bifatwa n’ibyiciro byose by’abantu.

Yongeraho ko impinduka zigendanye n’abagore zerekana ibiva mu biganiro bimaze igihe bigarukwaho ariko “bitabagaho mbere” ku guhagararirwa kw’abagore.

Gusa Lamb abona ko Papa “azarwanywa bikomeye” na bamwe mu bagize Kiliziya kubera iki cyemezo gishya.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbayobozi ba Nyanza na Gisagara barekuwe bagasibanganya ibimenyetso bongeye gufungwa
Next articleKigali: Umwarimu afunzwe azira gukoresha inyandiko mpimbano ashaka inguzanyo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here