Urukiko rwa Rubanda ruherereye i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 17 Mata 2024 rwakomeje kuburanisha urubanza rw’umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku izina rya Bomboka, ku byaha bya jenoside yakorewe abatutsi n’ibyaha by’intambara akekwaho kuba yarakoreye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge aho umwe mu batangabuhamya yamushinje kwigamba urupfu rw’abatutsi no kubashinyagurira.
Ubwo perezida w’Urukiko yabazaga umutangabuhamya w’umunyarwanda w’imyaka 48 icyo azi kuri Bomboko, yavuze ko yigambye urupfu rw’uwitwa Florence. Yagize ati: “Bukeye, Bomboko yaje kugaruka muri urwo rugo, aza yigamba avuga ngo kwa Florence birarangiye. Ngo ariko uwishe yari umuhanga, abakuru babateraga ibyuma mu mutima abato bakabatera ku ijosi, akabivuga ubona abyishimiye.”
Abajijwe ku myitwarire ya Bomboko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, umutangabuhamya yavuze ko Bomboko yarangwaga no kuvuga amagambo mabi yo gushinyagura, kuvuga uko ubwicanyi bwagenze cyane ko hari Interahamwe zari zikomeye muri icyo gihe bajyanaga muri gahunda zitandukanye. Yagize ati: “Icyo namuvugaho ni uko muri iyo minsi yavugaga amagambo mabi, yo gushinyagura. Ikindi ni uko namubonye kenshi yambaye imyenda ya gisirikare, wabonaga we na Kajuga, Petit na Leopold bajya muri gahunda twe tutazi, bakagaruka nimugoroba. Yavugaga ibintu biteye ubwoba, ndibuka ko yavugaga ukuntu abantu bishwe.”
Ku rundi ruhande inyangamugayo y’urukiko yabajije umutangabuhamya niba yaramenye uwishe Florence, uyu mutangabuhamya yasubije ko ukekwa ari Bomboko ashingiye ku kuba yaravugaga urupfu rwa Florence abihagazeho. Yagize ati: “Nkeka ko ari Bomboko kuko mu guha raporo Kajuga, wabonaga ko ahagaze ku rupfu rwe.”
Jenoside yakorewe Abatutsi muri Cyahafi yatangiye taliki 14 Mata 1994. Abatutsi bagera ku 1000 bishwe barimo abari batuye Cyahafi, abaturutse ku gasozi ka Kakirinda, Kimisagara ndetse na Nyamirambo.
Nkunduwimye w’imyaka 65 y’amavuko yahungiye muri Congo Jenoside yakorewe abatutsi ikirangira, anyura muri Kenya akomereza mu Bubiligi aho yageze mu 1998. Yahawe sitati y’ubuhunzi mu 2003 aza guhabwa n’ubwenegihugu mu 2005. Nkunduwimye yatangiye gukorwaho iperereza mu 2007, urubanza rwatangiye taliki ya 8 Mata bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa mu ntangiriro za Kamena 2024.
Clementine Nyirangaruye