Home Politike U Rwanda nirwo ruyoboye ibijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu muri Commonwealth

U Rwanda nirwo ruyoboye ibijyanye n’Uburenganzira bwa Muntu muri Commonwealth

0
inisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel (iburyo) yavuze ko u Rwanda rwagerageje gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bihe bya Covid-19

Umuyobozi wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, Marie Claire Mukasine yahawe ubuyobozi bw’Ihuriro rya za Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Ni umuhango wabereye mu nama yahuje abahagarariye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize Commonwealth, bateraniye i Kigali baganira ku cyakorwa ngo uburenganzira bw’abaturage b’uyu muryango bwubahirizwe muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19 na nyuma yacyo.

Iyi nama ibaye mu gihe habura iminsi itatu ngo u Rwanda rwakire Inama Nkuru ya Commonwealth, ifite insanganyamatsiko igira iti “Uburenganzira bwa muntu kuri bose ku isonga mu bikorwa bigamije kwiyubaka mu gihe cya COVID-19 na nyuma.”

Muri iyi nama, u Rwanda rwashimiwe kuba rufite urwego rwa A mu guharanira uburenganzira bwa muntu mu myaka 23 ishize rumaze rushyizeho komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwe Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko u Rwanda rwakomeje gushyira mu bikorwa amahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu no mu bihe bya Covid-19 byari bikomeye.

Abishingira ku kuba u Rwanda rwarashyizeho gahunda zo gufasha abaturage batishoboye mu bihe bya Guma mu Rugo, uko rwashyize imbaraga mu bikorwa byo gukingira abaturage benshi n’ibindi.

Ati “Ni muri uru rwego Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zo kwihutisha izahura ry’ubuzima izirikana kudasiga uwari wese inyuma nk’uko bikubiye mu ntego z’iterambere rirambye SDGs.”

Yakomeje agira ati “Nk’uko bisanzwe Leta yafashe ingamba zatuma uburenganzira bwa muntu bugerwaho mu buryo bwuzuye muri ibi bihe byari bigoye twisanzemo twese. Zimwe muri izi ngamba zirimo izo gukingira umubare munini w’abatuye u Rwanda ku kigero twavuga ko gishimishije.”

Abayobora ihuriro ry’izi nzego z’ibihugu zishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango wa Commonwealth bavuga ko bishimishije kuba u Rwanda ari rwo rugiye guhabwa ubuyobozi bw’iri huriro.

Baroness Kishwer Falkner, wari umaze igihe ari umuyobozi w’iri huriro yagize ati “Turatekereza ko bishimishije cyane kubona tugiye gushyikiriza u Rwanda umwanya w’ubuyobozi bw’iri huriro kuri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, ni urwego rufite imbaraga kandi rwigenga dusanga rufite inshingano zikomeye zo kurengera uburenganzira bwa muntu ku Banyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Ni umwanya uteye ibyishimo kuba duhuriye hamwe mbere y’inama ya CHOGM ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, tukaba twishimiye ko tugiye gushyira imbere indangagaciro z’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera mbere yuko iyi nama y’abakuru b’ibihugu iterana akaba ari na byo bishingirwaho mu nama izaba mu cyumweru gitaha.”

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Mukasine Marie Claire, yavuze ko by’umwihariko muri iyi nama hafatwa imyanzuro iganisha ku gukomeza gushyira mu bikorwa amahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu muri Commonwealth.

Yagize ati “Hari ibyo tuzumvikanaho mu itangazo tuzatora kandi bizaba byubakiye mu gutuma nta muntu n’umwe usigara inyuma muri iyi nzira yo kwiyubaka muri iki gihe cya COVID-19 na nyuma yahoo kandi noneho n’abantu b’intege nke bakitabwaho.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byose ni ibintu numva ku gihugu cyacu kuba igikorwa nk’iki kibereye mu Rwanda, kuba tuzayobora iri huriro ni izindi mbaraga nk’igihugu kandi natwe tuzagira icyo tubikuramo, twigira ku bandi, dukomeza kunoza ibyo twakoraga bityo dukomeze guharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyacu.”

Mukasine yagizwe Umuyobozi w’Ihuriro rya Komisiyo z’Uburenganzira bwa Muntu muri Commonwealth, azayobora mu myaka ibiri iri imbere

Abahagarariye inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu bigize Commonwealth basanga ibihugu bigomba gushyira hamwe imbaraga zabyo mu kwita ku bazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 nka kimwe mu byahungabanyije uburenganzira bwa muntu ku Isi.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, we agaragaza ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu nzego zitandukanye.

Ati “U Rwanda nk’igihugu kigiye kuyobora Umuryango wa Commonwealth, ni andi mahirwe y’ubufatanye hagati y’imiryango inyuranye yo mu Bwongereza hamwe n’u Rwanda.”

“Dufite ubufatanye mu burezi, ihindagurika ry’ikirere, mu bucuruzi; ubwo rero birashimishije kubona n’inzego z’uburenganzira bwa muntu zirimo gufatanya bya hafi kandi ndakeka gahunda zizakurikiraho muri iki cyumweru gitaha zizarushaho guteza imbere uyu mubano.”

inisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel (iburyo) yavuze ko u Rwanda rwagerageje gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu bihe bya Covid-19

Nyuma y’iyi nama hazafatwa imyanzuro izatorerwa n’abahagarariye ibihugu bizitabira ku buryo iyo myanzuro izitwa iya Kigali [Kigali Declaration] ariyo izakurizwa mu gihe cy’imyaka ibiri mbere yuko indi nama ya CHOGM ishyikirizwa igihugu izaberamo.

Ubunyamabanga bw’uyu muryango ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu 46 byashyize umukono kuri aya masezerano mpuzamahanga ku burenganzira bwa muntu, bugiye kuyoborwa nanone n’u Rwanda na Ireland y’Amajyaruguru mu gihe cy’iyo myaka ibiri.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yaganiriye na Minsitiri w’intebe wa Canada anamuha ikaze muri CHOGM
Next articleUmusirikare wa Congo yarasiwe mu Rwanda arapfa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here