Home Politike U Rwanda nta ntambara rushaka- Mukuralinda

U Rwanda nta ntambara rushaka- Mukuralinda

0

U Rwanda ruratangaza ko ruticiaye kubibazo biri kuvugwa hagati yarwo na Congo n’ubwo rutari rugoresha inzira nk’izo Congo iri gukoresha mu bibazo bihari nk’imyigaragambyo, gufata imyanzuro ikomye n’ibindi biri gukorwa ku ruhande rwa Congo kuko rwo rwahisemo inzira y’amahoro kuko nta ntambara rushaka.

Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa leta wungirije Alain Mukuralinda, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu hasobanurwa byinshi ku nama ya CHOGM u Rwanda rugiyie kwakira.

Ibi Mukurlinda yabisobanuye ubwo umwe mu banyamakuru yari abajije niba nta mpungenge bafite z’umutekano mu Karere ka Rubavu gahana imbibi na Congo ahereye ahari gukorerwa imyigagambyo n’abanye Congo.

Iki kibazo kandi kibajijwe nyuma yuko umwe mu basirikare ba Congo avogereye umupaka akinjira mu Rwanda akarasa abapolisi 2 n’abaturage n’ubwo ntawahasize ubuzima ariko we agahita araswa n’umupolisi w’u Rwanda agapfa.

Mu gusubiza ku kibazo cy’umutekano ahereye kuri iri raswa ryabereye i Rubavu mu gitondo, umuvugizi wa Leta Yolande Makolo yagize ati: ” Ibyabaye tubifata nk’ibinut bidakomeye cyane (incident), biri gukorwaho ipererza n’ababishinzwe kandi abanyarwanda bakomeretse bari kwitabwaho ndetse n’Abaminisitiri b’ubunyin’amahanga b’Ibihugu byombi babiganiriyeho reka dutegereze ibizava mu iperereza gusa abashyitsi bacu tubijeje umutekano urambye.”

Alain Mukuralinda umuvugizi wa Leta wungirije mu kunganira Yolande nawe yavuze ko mu Rwanda hose hari umutekano kandi ko u Rwanda rutifuza intambara.

” Kuvuga ngo nta mutekano uri mu Rwanda cyangwa ngo nta mutekano uri i rubavu sibyo, ku butaka bw’u Rwanda hose hari umutekano nk’uko biherutse kwemezwa n’itangazo ry’ingabo z’u Rwanda RDF, twabonye imyigaragambyo iri hakurya y’umupaka w’u Rwanda, twabonye abahamagarira ubwicanyi nabo bari hakurya y’umupaka w’u Rwanda n’ubwo bamaganywe, twabonye bafata ibyemezo bidasanzwe.”

Alain Mukuralinda akomeza agira ati : “Kuba u Rwanda rutajya mu nzira nk’iyabo si ukuvuga ko rudakora nk’uko byavuzwe abaminisitiri b’ibihugu byombi baravugana, abahuza bashyizweho n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika barakorana u Rwanda rwahisemo kunyura muri izo nzira, inzira z’amahoro, u Rwanda nta ntambara rushaka singombwa ko abantu basakuza, bavuza induru ariko ibigomba gukorwa birakorwa. Mu rwanda hari umutekano n’abigaragambayaga bashaka kwinjira mu Rwanda ntibigeze bahinjira”

Congo iherutse gufata umwanzuro wo guhagarikaingendo za Rwandair muri iki gihugu, imyigaragambyo nayo ni myinshi y’amagana u Rwanda ku ruhande rwa Conngo ndetse n’Abavuga ururimi rw’ikinyarwnada muri iki Gihugu barugarijwe nyuma yuko u Rwanda rushinjwe gukorana n’umutwe wa M23 ibintu u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbapolisi 2 b’u Rwanda barashwe n’umusirikare wa Congo
Next articleNyamagabe: Umutwe bikekwako ari FLN wishe abantu 2
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here