Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyira ku isoko inyandiko mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari icumi z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu mishinga y’ibikorwaremezo.
Izo nyandiko zizagurishirizwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kuva ku ya ku ya 20 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2017 zizaba zifite agaciro k’imyaka irindwi.
Igurishwa ry’izo nyandiko mpeshamwenda rizanafasha u Rwanda kurushaho kubaka isoko ry’imari n’imigabane ryarwo ritari ryakomera.
Rinagamije gufasha igihugu kwigira inkunga ituruka mu mahanga ikagabanuka.
Abashoramari bo mu Rwanda basabwa kudacikanwa n’amahirwe yo kugura izo mpapuro cyane ko bibafasha kwizigamira.
Kuva mu 2008 kugeza mu mpera za 2015, u Rwanda rwagurishije inyandiko mpeshamwenda miliyari 126 na miliyoni 757.
Muri Gashyantare uyu mwaka nabwo u Rwanda rwagurishije inyandiko za miliyari 10 zifite igihe cy’imyaka itanu.
source:igihe.com