U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku Isi bihanze amaso urukingo rwa COVID-19 nk’urushobora gutuma ruca ukubiri n’iki cyorezo cyahitanye ubuzima bw’abaturage, kigakenesha igihugu mu ngeri zitandukanye.
Minisitiri Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk’igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw’inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by’abaturage bose b’igihugu mu cyiciro cya mbere. Izi nkingo zizatangwa n’ihuririo rigamije kwihutisha kugeza urukingo rwa Covid-19 ku bihugu, Covax, ari naryo rizazigura ku ikubitiro rikazisaranganya hirya no hino ku bihugu.
Mu bazahabwa urukingo mu cyiciro cya mbere harimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zitadakira nk’umuvuduko w’amaraso, diabète, asthma n’izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n’abandi bahura n’abantu benshi.
Nkuko Dr Ngamuije Daniel abitangaza u Rwanda rwamaze gutanga umubare w’inkingo rukeneye ariko rwemerewe 20% gusa.
Ati “Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by’abaturage ni zo tugomba kubona ariko n’uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.”
Nta gihe ntakuka kiremezwa cy’igihe urwo rukingo ruzaba rwamaze kugerera mu gihugu, kuko magingo aya rutaremezwa ndetse n’inganda zitaratangira kuzikora ku bwinshi ku buryo zakwirakwizwa hose.
Ati “Urukingo rubonetse kuko inganda nazo zigomba gutangira kurukora kandi zihereza ibihugu byose ku Isi, ni ukuvuga ngo nibura abo 20% inkingo twazibona mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha hanyuma abandi bakazagenda bakurikira uko inganda zigenda zongera ubushobozi bwazo bwo gukora inkingo. Ntabwo nakubwira itariki ngo abo bandi 40% biyongera ngo ni iki gihe ariko ibyo aribyo byose ni mbere y’uko uriya mwaka wa 2021 urangira.”
Mu nkingo zisaga Enye zigeze hafi k’umusozo u Rwanda rwasabwa miliyari 100 z’Amanyarwanda kugirango rukingire abantu bose nibura inshuro 2 buri muntu,ibi ariko ni mu gihe haba hakoreshejwe urwitwa AstraZeneca, akaba ari narwo ruhendutse mu nkingo zose dore ko Dose imwe igura 4000 frw
Kuva muri Werurwe iki cyorezo cyagaragara mu gihugu hamaze gufatwa ibipimo 661637,6428 bamaze kwandura ,5826 barakize , 54 bitabye Imana abakirwaye ni 548.
Integonziza@gmail.com