Mu gitabo gishya kizajya cyifashishwa mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere nti harimo igitsina gabo n’igitsina gore nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda kuko hiyongereyemo amagambo mashya nk’i “igitsina cya gatatu” n’ “abagabogore” muri iki gitabo.
Ni igitabo cyashyizwe hanze na ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Migeprof, mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe.
Muri iki gitabo gishya, cyiswe “Guhitamo kwanjye”, hari uko basobanura uko umuntu agaragara n’uko umuntu yiyumva ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Ibi byose bisobanurwa hakoreshejwe amagambo mashya y’ikinyarwanda nka ‘abagabogore’ igitsina cya gatatu.
Aka gatabo kazajya kifashishwa mu buzima busanzwe ntikazifashishwa mu mashuri, kitezweho gufasha urubyiruko rufite hagati y’imyaka 10-24.
Muri aka gatabo hasobanurwa ko nta sano iri hagati y’uko umuntu ateye (gender) n’igitsina cye (Sex).
Aka gatabo gasohotse ku bufatanye bwa minisiteri zitandukanye zirimo iy’iterambere ry’umuryango, iy’ubuzima, ikigo gishinzwe guteza imbere ubuzima RBC, n’umuryango utari uwa leta Plan International.
U Rwanda rwagiye rufata icyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina (sex orientation) nk’ikibazo cy’ihariye ‘umuntu ku giti cye kitareba leta cyangwa amategeko yihariye.
Gusa mu mwaka w’i 2010 kimwe n’ibindi bihugu u Rwanda rwatoye mu muryango w’abibumbye rwemera ‘icyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina’ mu mwaka wakurikiye rushyira umukono ku itangazo ry’umuryango w’abibumbye kimwe n’ibindi bihugu bitandukanye by’Afurika ryamagana ihohoterwa rishingiye ku cyerekezo cy’imibonano mpuzabitsina.