Home Uncategorized Ubudage bugiye gucyura inzoga bwari bwoherereje abasirikare babwo muri Afghanistan

Ubudage bugiye gucyura inzoga bwari bwoherereje abasirikare babwo muri Afghanistan

0

Ubudage bwatangaje ko buzatahana n’indege litiro zirenga 22.500 z’inzoga zivuye muri Afghanistan, mu gihe ingabo ziri mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) zitegura kuhava.

Mu gihe cya vuba aha gishize, abakuru b’ingabo babujije abasirikare kunywa inzoga, mu gihe harimo kwiyongera ibikorwa by’urugomo muri Afghanistan mbere yuko izo ngabo zihava.

Ingabo z’Ubudage ziri muri Afghanistan zananiwe kugurisha iyo nzoga kubera imyemerere itandukanye n’iy’abaturage bo muri Afghanistan ishingiye ku idini no ku muco.

Ku wa mbere, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Ubudage yavuze ko babonye umusivile bazaha isoko ryo gutahana iyo nzoga akayigeza mu Budage.

Mu kwezi kwa kane, Perezida w’Amerika Joe Biden yatangaje ko ingabo zose z’Amerika ziri muri Afghanistan zigomba kuba zahavuye bitarenze ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda muri uyu mwaka wa 2021.

Nyuma y’iryo tangazo, ibihugu byo muri OTAN byatangaje ko na byo ari uko bizabigenza.

Kuva icyo gihe, habayeho kwiyongera kw’ibikorwa by’urugomo muri Afghanistan.

Leta y’icyo gihugu, Amerika na OTAN, babyegeka ku ba-Taliban, umutwe w’intagondwa ziyitirira Islam, bivuga ko kugeza ubu aba bananiwe kubahiriza ibyo biyemeje byo kugabanya urugomo – ikirego aba-Taliban bahakana.

Ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage ni cyo ku wa gatanu cyatangaje iyi nkuru y’inzoga bwa mbere, kivuga ko abasirikare b’Ubudage bafite inzoga nyinshi y’umurengera mu kigo cyabo muri Afghanistan.

Ubusanzwe abasirikare b’Ubudage bemerewe amacupa abiri mato y’inzoga ku munsi, cyangwa ingano nk’iyo y’ikindi kinyobwa gisembuye.

Amacupa y’inzoga arenga 60.000 ndetse n’amacupa abarirwa mu magana ya divayi (umuvinyo) na ‘champagne’ ari mu kigo cy’ingabo z’Ubudage cya Camp Marmal kiri hafi y’umujyi wa Mazar-i-Sharif mu majyaruguru ya Afghanistan, nkuko ikinyamakuru Der Spiegel cyabitangaje.

Ku wa mbere, umuvugizi w’ingabo z’Ubudage Christina Routsi yatangaje ko uwahawe isoko ubu agiye gupakira iyi nzoga mu ndege akayisubiza mu Budage, mbere yuko abasirikare ba nyuma b’Ubudage bava muri Afghanistan.

Ubudage buracyafite abasirikare barenga 1.100 bakiri muri Afghanistan. Abasirikare babwo bagera kuri 59 bapfiriye muri icyo gihugu kuva intambara yatangira.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUN yasabye CAR kurinda ingabo zirimo n’Abanyarwanda
Next articlePerezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yakubiswe n’umuturage
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here