Home Uncategorized UN yasabye CAR kurinda ingabo zirimo n’Abanyarwanda

UN yasabye CAR kurinda ingabo zirimo n’Abanyarwanda

0

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kahamagariye abayobozi ba Repubulika ya Centrafrique n’izindi ngabo ziri muri iki gihugu kurinda umutekano w’ingabo z’amahanga zaje kuhabungabunga amahoro.

Akanama gashinzwe umutekano kavuze ko ibitero byibasira ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri iki Gihugu “bishobora kuba ibyaha by’intambara”. Ingaboz ‘iBihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uburundi, Uburusiya n’abandi bari muri iki gihugu mu kuhabungabunga amahoro.

Yamaganye kandi ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’amategeko agenga ikiremwamuntu mu gihugu.

Nyuma y’inama njyanama , Mankeur Ndiaye, intumwa idasanzwe ya Loni muri Repubulika ya Centrafrique yagize ati: “Abagize akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano bamaganye byimazeyo ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu rikomeje gukorwa n’ihohoterwa ry’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu muri CAR, banashimangira ko ari ngombwa kurenganura ababikoze.” .

Njyanama yahamagariye abayobozi “n’ingabo zose ziri ku butaka guhuza no gufata ingamba zose zikwiye zo kurushaho kubungabunga umutekano  by’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro no kurina”.

Bije mu gihe Ubufaransa bwahagaritse imfashanyo y’ingengo y’imari n’ubufatanye bwa gisirikare na guverinoma ya CAR.

Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko Ubufaransa bwashinje CAR “kuba icyitso” mu bikorwa byo gukwirakwiza amakuru ashyigikiwe n’Uburusiya.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yavuze ko € 10m (arenga miliyari 10 z’manyarwanda) y’inkunga y’ingengo y’imari ya leta ya CAR “izahagarikwa kugeza igihe kitazwi”.

Iki gihugu kirimo imvururu kuva mu 2013 ubwo inyeshyamba z’abayisilamu zo mu mutwe  wa Seleka zafataga ubutegetsi mu gihugu gituwe n’abakiristu benshi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUwabwiye Abunzi ko Jenoside yongeye kuba yabatemagura yatawe muri yombi
Next articleUbudage bugiye gucyura inzoga bwari bwoherereje abasirikare babwo muri Afghanistan
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here