Home Politike Ubufaransa bwashyize hanze inyandiko zo mu gihe cya jenoside

Ubufaransa bwashyize hanze inyandiko zo mu gihe cya jenoside

0

Igihugu cy’Ubufaransa cyaraye gifunguriye rubanda ubushyinguranyandiko “archives” bw’ingenzi bwo mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda, ku nshuro ya mbere nyuma y’imyaka 27 iyo jenoside ibaye.

Hari hashize iminsi mike, inzobere zirimo n’abanyamateka zifunguriwe ubushyinguranyandiko bw’ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n’ububanyi n’amahanga ngo zigenzure ko hari aho Ubufaransa buhuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Raporo y’izo nzobere yatangajwe ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa gatatu, Ivuga ko hari uruhurirane rw’uruhare ruremereye rwa leta y’Ubufaransa, nyamara igahakana ko iyo leta yagize ubufatanye mu mugambi wa jenoside.

Icyo gufungurira bose ubu bubiko bisobanuye

Tariki ya 7 Mata 2020 ku wa gatatu perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangizaga igihe cy’iminsi 100 cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 27, yagarutse kuri iyo raporo, yitiriwe umunyamateka Vincent Duclert, avuga ko u Rwanda rwayakiriye neza.

Kagame yagize ati: “… Perezida Mitterand yahisemo gukomeza gutera inkunga izo nshuti ze, kuko ngo yumvaga ko ari ngombwa ko Ubufaransa bukomeza kurinda inyungu za politiki zabwo …Nuko rero ubuzima bw’Abanyarwanda bwabaye ikintu gikinirwaho muri iyo mikino yabo yo kurengera inyungu za politiki”.

Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko iyo raporo ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kumva kimwe uko ibintu byabaye. Yongeraho ko igaragaza ko hari ubushake mu buyobozi bw’Ubufaransa bashaka kugana imbere bashingiye ku byabaye”.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu ijambo rye yavuze ati “Ibyo turabishima, tuzasaba ko iyo raporo itugeraho”.

Ibi bibaye mu gihe Leta y’u Rwanda nayo yakoresheje raporo ku ruhare ishinja leta y’Ubufaransa muri jenoside, Perezida Kagame yavuze ko izasohoka muri uku kwezi kwa kane.

Kuba leta y’Ubufaransa yashyira ahagaragara ubushyinguranyandiko bw’ibyakorwaga n’igihugu cyabo mu gihe hategurwaga hakanakorwa jenoside mu Rwanda, izo nyandiko zigashyirwa aho buri wese uzikeneye yazibona, byafatwa nk’intambwe ikomeye igaragaza ubushake leta ya Emmanuel Macron ifite mu nzira yo kugaragaza uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAdeline Rwigara yongeye gutumizwaho na RIB
Next articleUmunyamakuru w’ikinyamakuru cya leta yarasiwe iwe mu rugo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here