Home Ubutabera Ubushinjacyaha bwazanye mu Rukiko umukobwa ushinja Kayumba kumufata ku ngufu

Ubushinjacyaha bwazanye mu Rukiko umukobwa ushinja Kayumba kumufata ku ngufu

0
Dr Kayumba Christopher

Kuri uyu wambere Kayumba Christopher, wari umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, yongeye kwitaba urukiko atangira kuburana mu bujurire ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwari umukozi we wo mu rugo ari nawe ubushinjacyaha bwaje bwitwaje mu rukiko ngo ahe ubuhamya abacamanza.

ikindi cyaha Kayumba akekwaho ni ubwinjiracyaha muri icyo cyaha yakoreye umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Kayumba yagizwe umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Gshyantare umwkaa ushize ariko ubushinjacyaha ntibwanyurwa n’uburyo urubanza rwaciwe bujurira urukiko Rukuru.

Ubushinjacyaha kuri uyu wambere bwaje mu rukiko buri kumwe n’umukobwa ushinja Kayumba kumukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ubushinjacyaha bwahisemo kumuzana mu rukiko kuko hari ibyo bwifuzaga ko asobanurira urukiko bigendanye n’ubuhamya yari yatanze mbere burebana n’ibyaha bivugwa ko yakorewe.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru ko hakumvwa umutangabuhamya wahoze ari umukozi wo mu rugo wa Dr Kayumba Christopher ari na we bivugwa ko yasambanyije ku ngufu.

Ubuhamya yari yatanze mbere bunengwa n’uruhande rwa Dr Kayumba Christopher ruvuga ko burimo kwivuguruza gukomeye, kudatanga amakuru arambuye ndetse n’amakuru y’ibinyoma.

Umucamanza yahise asaba abari mu cyumba cy’iburanisha gusohoka urubanza rukomereza mu muhezo kubera inyungu z’umutekano w’umutangabuhamya.

Mbere y’uko uyu mutangabuhamya atangira kumvwa, ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari raporo yakozwe igaragaza ko abakorewe ibyaha na Dr Kayumba Christopher bagizweho ingaruka n’ibyababayeho zirimo kugira ihungabana.

Ubushinjacyabha bwasabye ko ubujurire bwabwo bwakakirwa, kuko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwirengagije ibimenyetso rukagira Chrithoper Kayumba umwere.

Dr Kayumba Christopher ahawe umwanya yagize ati “Uyu Christopher Kayumba abashinjacyaha bavuze, ntabwo ari we njyewe ahubwo ni uwahimbwe nyuma y’itariki 16 Werurwe 2021. Nibwo iyo sura bavuze yatangiye, uwo ufata abagore ku ngufu cyangwa ugerageza gufata abanyeshuri ntabwo ari we njyewe wa mbere y’iriya tariki.”

Yongeye kugaragaza ko ibyo byakozwe nyuma y’uko ashinze ishyaka rya Politiki. Yavuze ko ubuhamya bwatanzwe butandukanye n’ibyo ubushinjacyaha bwavugiye imbere y’urukiko .

Umwunganiye Me Ntirenganya Seif Jean Bosco, yagaragaje ko Urukiko rudakwiye kugendera ku mvugo z’abatangabuhamya kuko zishingiye ku magambo gusa.

Yavuze ko ku byaha nk’ibi byo gusambanya undi ku gahato, haba hakenewe ibimenyetso bifatika birimo na raporo ya muganga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Abayobozi ba Kamonyi bemeye ko basuzuguye Minisitiri w’Intebe
Next articleAmashusho: Abantu bicirwaga muri gereza Kayumba na muganga bakavuga ko bazize umusonga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here