Home Ubutabera Amashusho: Abantu bicirwaga muri gereza Kayumba na muganga bakavuga ko bazize umusonga

Amashusho: Abantu bicirwaga muri gereza Kayumba na muganga bakavuga ko bazize umusonga

0

Raporo ya muganga mukuru w’ibitaro bya Gisenyi ivuga ko hari abantu bafunzwe bazanwaga ku bitaro ayoboye bapfuye ariko hakagaragazwa ko bazize impfu zisanzwe zirimo n’umusonga kandi ntakibyemeza.

Kuri uyu wambere nibwo Kayumba na bagenzi be barindwi (7), bakatiwe n’Urukiko rwibanze rwa Rubavu gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje ngo batangire kuburana ibyaha bashinjwa byo gukubita no gukomeretsa byabyaye urupfu.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wambere n’Urukiko rwibanze rwa Rubavu, ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ryaburanwe mu cyumweru gishize. Urukiko rwasesenguye inzitizi zatanzwe na Uwayezu Augustin, wabwiye urukiko ko yafashwe agafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rwemeje ko yafashwe afungwa hakurikijwe amategeko ndetse ko azakomeza gufungwa by’agateganyo ategereje kuburana mu mizi ibyaha akurikiranweho. Gapira Innocent, nawe yagaragaje inzitizi avuga ko urukiko rwamuburanishije ibyaha atabajijweho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha. Iyi nzitizi yanzwe n’umucamanza avuga ko nta shingiro ifite.

Sobanukirwa uko Kayumba yafatanyije n’abagororwa gukubita umuntu bikamuviramo urupfu

Umucamanza, ntiyagarutse ku miburanire ya buri wese gusa yavuze ko yasuzumye impamvu zikomeye kuri buri wese zituma akomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa agafungurwa. Umucamanza yavuze ko yasuzumye  ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya anasuzuma  raporo ya muganga mukuru w’ibitaro bya Gisenyi yatanzwe n’ubushinjacyaha.

Iyi raporo ya Muganga igaragaza ko hari abafungwa bajyanwaga ku bitaro bya Gisenyi bapfuye nyuma hagakorwa indi raporo igaragaza ko bazize urupfu rusanzwe kandi baragezwaga ku bitaro bashizemo umwuka.

Nyuma y’iri sesengura urukiko rwemeje ko abakomeza gufungwa by’agateganyo ari Kayumba Innocent, kimwe na Gahungu Ephrem, basimburanye ku buyobozi bwa gereza ya Rubavu, Augustin Uwayezu wari umuyobozi wungirije, n’abandi bacunga gereza barimo Gapira Innocent, Bikorimana Marcel, Baziga Jean de Dieu ndetse n’imfungwa zirimo Nahimana Patrick na Nteziyaremye Innocent.

Umucamanza yavuze ko umucungagereza Hodali James, nta mpamvu zifatika zituma akekwaho ibyaha bityo ko nta n’igituma akomeza gufungwa by’agateganyo ategeka ko ahita afungurwa .

Mukansanga Ziyada, umunyamategeko wunganira Kayumba Innocent, avuga ko batashimishijwe n’icyemezo cy’urukiko bityo ko bagiye kukijuririra. Uyu munyamategeko avuga ko basanga nta mpamvu yari ihari yemeza ko umukiriya we yakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byabyaye urupfu, kuko nta ruhare yabigizemo kandi ko n’igihe byabaga atari ahari yari mu butumwa bw’akazi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinjacyaha bwazanye mu Rukiko umukobwa ushinja Kayumba kumufata ku ngufu
Next articlePerezida Kagame yemeje ko ari umukandida muri 2024
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here