Home Politike Perezida Kagame yemeje ko ari umukandida muri 2024

Perezida Kagame yemeje ko ari umukandida muri 2024

0

Perezida Kagame yatangarije ikinyamakuru Jenune Afrique ko yishimiye icyizere abanyarwanda bakomeje kumugirira, ndetse ko azabakorera uko ashoboye, ashimangira ndetse ko ari umukandida mu matora ataha y’Umukuru w’Igihugu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique ubwo yari abajijwe niba kuba yarongeye gutorerwa kuyobora FPR Inkotanyi n’amajwi 99,8% bidashimangira ko azongera guhagararira uyu muryango mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu gusubiza yagize ati “Mumaze kubyivugira ko ari ibintu bigaragarira amaso ya bose. Ni nako bimeze. Ndishimye ku bw’icyizere abanyarwanda bamfitiye. Nzakomeza kubakorera uko nshoboye. Yego, rero ndi Umukandida.”

Usibye Perezida Kagame, utangaje ko ari umukandida mu mwaka wa 2024, depite Frank Habineza nawe amaze igie yemeje ko azaba ari umukandida ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora y’umwaka utaha. Frank Habineza mu matora aheruka yari yagize amajwi 0,48%, kuri ubu avuga ko ishyaka rimaze kwiyubaka afite icyizere cyo gutsinda amatora.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Abantu bicirwaga muri gereza Kayumba na muganga bakavuga ko bazize umusonga
Next articleAmashusho: Impamvu Depite Habineza yasabye imbabazi nyuma yo gusaba Leta kumvikana n’abayirwanya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here