Kuri uyu wa 03 Nzeri 2021 urubanza rwabo byari biteganyijwe ko rusubukurwa, byari biteganyijwe ko ubushinjacyaha busabira ibihano aba bagabo bombi baregwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.
Uru rubanza rwasubitswe ruburanishirizwa ku rukiko rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubitswe bitewe n’uko umwe mu Bacamanza bagize inteko ibaburanisha arwaye.
Nkaka Ignace alias La Forge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi w’umutwe wa FDLR na mugenzi we Nsekanabo Jean Pierre alias Abega Kamara bombi bemera ibyaha bine muri bitandatu bifitanye isano n’iterabwoba baregwa.
Bemera ko bari mu mutwe wa FDLR bagahakana ko nta ruhare na ruto bagize mu kuwushinga ko ahubwo bawusanzeho.
Bahakana ibikorwa byo kugaba ibitero mu bihe bitandukanye mu bice by’Amajayaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda uwo mutwe wagiye ugaba bigahitana ubuzima bw’inzirakarengane, bakavuga ko nta bubasha bagiraga mu gufata ibyemezo ko ahubwo byafatwaga n’abari babakuriye muri uwo mutwe.
Abaregwa bombi kandi mu myiregurire yabo iheruka bahurije ku gusaba imbabazi umuryango nyarwanda, bagasaba ubuyobozi muri rusange kubacira inkoni izamba bavuga ko bafashije igihugu mu bikorwa byo gutanga amakuru bityo ko igihe bababarirwa basubizwa mu buzima busanzwe nk’abandi bagiye bava muri FDLR byagiye bigenda.
Icyifuzo cyabo Ubushinjacyaha bwagiteye utwatsi bubishingira ko abasubira mu buzima busanzwe bavuye muri FDLR baba bizanye bitandukanye n’aba bafatiwe ku mupaka wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda bavuye muri Uganda, ngo mu mishyikirano n’undi mutwe wa RNC na wo ufatwa nk’uwiterabwoba n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ntiharamenyekana igihe urubanza rwaba bombi ruzasubukurirwa.