Mu kiganiro n’abanyamakuru umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika Antony Blinken uri mu ruzinduko rw’iminsni 2 mu Rwanda yakoze ari kumwe na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda kibanze cyane kuri Paul Rusesabagina no ku mutwe wa M23 urwanya leta ya Congo ariko bikavugwa ko ufashwa n’u Rwanda n’ubwo rubihakana.
Kuri M23, Antony Blinken yasubije ko ubutumwa yahaye Perezida Kagame busa n’ubwo yahaye Tshisekedi kuko bose yabasabye kureka gufasha imitwe yitwaje intwaro aho Congo yasabwe kureka gufash FDLR n’u Rwanda rusabwa kureka gufasha M23.
“Ubutumwa bwanjye kuri Perezida Kagame na Tshisekedi bwari bumwe, kureka gufasha imitwe yitwaje intwaro yose kuko bigira ingauruka ku baturage, nasabye kandi buri gihugu kubaha ubusugire bw’ikindi muri aka Karere.”
Antony Blinken akomeza avuga ko ubwo aribwo butumwa bwa Leta zunze ubumwe za Amerika ku bihugu byombi kandi ko kunanirwa kubahiriza aya mahame aribyo byahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni 5 muri Congo binakura abaturage benshi mu byabo.
Ikindi kibazo cyagarurutsweho cyane muri iki kiganiro ni ifungwa rya Rusesabagina aho Antony Blinke yanze kubivugaho byinshi avuga gusa ko yabiganiriyeho na Perezida Kagame ndetse ko bazakomeza kuganira kuri iki kibazo.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta we avuga ko u Rwanda nta kibazo rufite ku ifungwa rya Rusesabagina kuko ari umunyarwanda wakoreye ibyaha ku butaka bw’u Rwanda anabikorera abanyarwanda akanafungwa mu buryo bukurikije amatego y’igihugu n’amategeko mpuzamahanga.
Ku bijyanye no kuba u Rwanda rufasha umutwe wa M23, Dr. Vincent Biruta yavuze ko mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Blinken baboneyeho umwanya wo kuganira ku nkomoko y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo hatarebwe ku “ kantu gato 23”.
Perezida Kagame nawe avuga ko nta gitutu u Rwanda ruriho cyo gufungura Paul Rusesabagina kuko hari ibidakora mu Rwanda, ibi yabitangaje kuri twitter ubwo yasubizaga abibaza ku gitutu Amerika iri gushyira ku Rwanda.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisanzwe ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, aho nko mu 2021 zateye inkunga u Rwanda ingana na miliyoni 141$. Aya mafaranga ntarimo ibikoresho Amerika yahaye u Rwanda mu kurwanya Covid-19 harimo inkingo zirenga miliyoni eshatu.
Mu 2016, Amerika yateye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 268$. Muri ayo mafaranga harimo miliyoni 56$ agenewe ibikorwa byo kurwanya Sida, miliyoni 41$ agenewe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse, miliyoni 38$ yari agenewe ibikorwa byo kurwanya amakimbirane, kwimakaza amahoro n’umutekano na miliyoni 34$ zari zigenewe uburezi bw’ibanze.
Andi ni miliyoni 23$ yari agenewe ubuvuzi bw’ibanze.
Usibye izi nkunga, Amerika ybaye hafi u Rwanda mu bihe b ya Covid-19, kuko yarugeneye miliyoni 5 z’inkingo inaruha imashini zifasha abarwayi ba Covid-19 guhumeka zirenga 100.