Home Ubutabera Ubuzima bw’abana bo ku mihanda mu mazi abira muri Guma mu rugo

Ubuzima bw’abana bo ku mihanda mu mazi abira muri Guma mu rugo

0

Abana bo ku mihanda bavuga ko babayeho nabi muri iki gihe cya guma mu rugo aho bavuga ko kubona ibiryo ari ingorabahizi.

Kuwa 31 Mutarama 2021 ikinyamakuru Intego cyashatse kumenya ubuzima abana baba ku mihanda uko babayeho nyuma y’uko abantu bashyizwe muri guma mu rugo muri Kigali kandi barabonaga ibyo kurya ari uko bagiye aho za Restaurant zikorera no muri za piberi bajugunyamo imyanda.

Bamwe muri abo bana baba mu Karere ka Nyarugenge umwe muribo twamuhimbye izina rya Kazungu, yabwiye umunyamakuru ati “Corona yarabizanye ubu kubona icyo kurya ni danger ubu tugendagenda muri karitsiye hari igihe duhura n’abantu bakadafusha cyangwa tukajya ku bipangu by’abakire ntitwahabura icyo kurya ariko ntibyoroshye kubera guma mu rugo hari aho tunyura bakatwirukana ngo tutabasiga corona”.

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 27 ivuga ko Umuryango, ari wo shingiro kamere ry’imbaga y’Abanyarwanda, urengerwa na Leta.

Ababyeyi bombi bafite uburenganzira n’inshingano zo kurera abana babo.

Kuri iyi ngingo aho Ababyeyi bombi bafite inshingano zo kurera abana bakabaha ibyo kurya ,bakabarihira kwiga amashuri n’ubundi burere ariko bamwe mu babyeyi bavuga ko kubera ingaruka za COVID-19 batabona uko bajya gupagasa ngo babone ibyo baha abana babo bibahaza.

Leta ishyiraho amategeko n’inzego bikwiye bishinzwe kurengera umuryango, by’umwihariko umwana na nyina, kugira ngo umuryango ugire ubwisanzure.

Umubyeyi Runyange utarashatse kutubwira Umudugudu atuyemo n’Akagari ariko atubwira ko atuye i Gikondo maze avuga ko abana bamwe na bamwe kujya ku mihanda ari ingaruka za COVID-19 kuko hari ingo zitabona ibyo ziha abana ngo barye bahage kandi umwana afite uburenganzira ahabwa n’itegeko ko ababyeyi bagomba kurera abana kugeza bagejeje imyaka y’ubukure 18.

Ingingo ya 28 y’itegeko nshinga nayo ivuga ko Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Ngarambe Rambert umunyamategeko avuga ko muri iki gihe cy’ibihe bidasanzwe bisaba kureba niba abo bana koko basanzwe koko babona ibibatunga mwasanga barabibonaga ubu bikabura kubera ingaruka za COVID-19 ubwo ikibazo cyajya kuri Leta kuko ifite inshingano zo kubitaho ndetse n’abaturage.

Ushinzwe itangazamakuru Akarere ka Nyarugenge witwa Serugendo Jean de Dieu, avuga ko nta gahunda ihari yihariye yo gufasha abana bo mu mihanda uretse ko iyo bababonye babafata bagahamagara ababyeyi babo bakavugana nabo bamwe bagasubizwa mu miryango yabo abandi bakajyanwa mu bigo.

Ikinyamakuru Intego cyashatse no kubaza Umujyi wa Kigali ku kibazo cy’abana bo mu mihanda icyo bateganyirizwa muri iki gihe cya guma mu rugo kuko nabo n’Abanyarwanda nk’abandi ariko ushinzwe itangazamakuru tumaze kumusobanurira amakuru dushaka ati “Ndaje ngushakire ugusubiza”.

Twaherutse atubwira ko agiye kudushakira udusubiza ariko kugeza n’uyu munsi ntawe yaduhaye, ahubwo twongeye kumuhamagara yanga kutwitaba atwandikira ubutumwa bugufi ngo tumwandikire ubutumwa bugufi turabikora nabwo ntiyadusubiza kandi ikibazo cy’abana baba ku mihanda mu Mujyi wa Kigali gihari.

Mu gushaka kumenya niba hari ikigo gishinzwe abana gishobora kugira ubufasha giha abana bo ku mihanda mu gihe cya guma mu rugo, maze tubaza umuyobozi wa Gahunda ya Tubarerere Mu Muryango muri NCDA Tubarere witwa James Nduwayo avuga ko gahunda bafasha abana bo ku mihanda bazifite ariko bakorana n’inzego zibanze cyane cyane ku Mirenge.

Nduwayo ati “Imirenge dukorana nayo kuko iba ifite ahantu hato abo bana bahurizwa hari ibikoresho by’ibanze tukabaganiriza kubategura gusibira mu miryango n’ubwo basubirayo bakagaruka kubera impamvu zitandukanye bityo iyo tumaze kubaganiriza bagasubizwa mu miryango yabo”.

Yakomeje avuga ko nta bufasha nk’ibiryo batanga nkuko abandi bahabwa ibiryo mu gihe cya guma mu rugo.

Iyi nkuru yatewe inkunga y’umuryango IMS

Gatera Stanley

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCovid-19 denying timely justice to children whose parents filed for divorce
Next articleAbafite ubumuga bagowe no kwirinda Covid-19 n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here