Home Politike Ubwongereza bwabwiye urukiko rw’Ikirenga ko u Rwanda ari urwo kwizerwa koherezamo abimukira

Ubwongereza bwabwiye urukiko rw’Ikirenga ko u Rwanda ari urwo kwizerwa koherezamo abimukira

0

Abanyamategeko ba Leta y’Ubwongereza babwiye urukiko rw’Ikirenga ko u Rwanda ari igihugu cyo kwizerwa kuko cyafata abimukira bashaka ibyangombwa byo kuba mu Bwongereza mu buryo bwa kimuntu.

Ibi babwiye urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wambere ubwo hasubukurwaga urubanza leta y’ubwongereza yifuza ko uru rukiko rwemeza icyifuzo cyayo cyo kohereza abashaka ubuhungiro mu bwongereza boherezwa mu Rwanda kitanyuranyije n’amategeko.

Aba abanyamategeko babwiye urukiko rw’Ikirenga ko urukiko rw’ubujurire rwibeshye mu gufata umwanzuro uhagarika iki cyifuzo kuko nta bintu bifatika rwagendeyeho.

Basabye uru rukiko rw’Ubwongereza kureka iyi gahunda ya Leta igakomeza kuko ifite ibisubizo birambye ku gihugu.

Iyi gahunda yakabaye igeze kure kuko yashyizwe mu gihirahiro mu mezi 16 ashize ubwo urukiko rwayihagarikaga.

Iyi politiki ya Leta y’Ubwongereza, ivuga ko  umuntu wese ugera mu Bwongereza adafite viza y’iki Gihugu,  ni ukuvuga uba wanyuze inzira y’amazi,  agasaba ubuhungiro azajya azanwa mu Rwanda akaba ariho akurikiranira ibibazo by’ibyangombwa bimwemerera ubuhungiro mu Bwongereza.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko mu gihe gahunda yo kohereza abantu nkabo mu Rwanda izaba itangiye, bizaca intege abantu bakora magendu yokwinjiza abimukira mu Bwongereza nta byangombwa bafite.

Muri Kamena 2022, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwahagaritse urugendo rw’indege ya mbere ruvana aba bimukira mu Bwongereza baza mu Rwanda. Uru rukiko rwavuze ko  abacamanza b’Abongereza aribo bakeneye kubanza gufata igihe bagasuzuma neza niba bitanyuranyije n’amategeko.

Ubu izo mpaka  zageze mu Rukiko rw’Ikirenga, aho abanyamategeko batanu bakuru mu Bwongereza aribo bazabifataho umwanzuro.

Abunganira Leta y’Ubwongereza banenze umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ubujurire rwanze ko abimukira boherezwa mu Rwanda ahubwo ruhitamo ko abo bimukira basubizwa mu bihugu baturutsemo kandi bashobora kuhahurira n’ingorane

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMadamu Jeannette Kagame ari i Burundi
Next articleUrubanzwa rwa Munyankindi wo muri ferwacy rwasubitswe kubera kubura umwunganizi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here