Amashyaka UDPR na PSR yatangaje ko kuba ubutabera bw’u Bufaransa buherutse guhamagaza Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, ngo yisobanure ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ari uburyo bwo gushaka gutesha umutwe no gusebya u Rwanda kuko umwaka utaha Perezida Kagame azaba ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Perezida w’Ishyaka ry’Abakozi (PSR), Depite Rucibigango Jean Baptiste, yavuze ko buri gihe iyo hari ikintu gikomeye Abanyarwanda bagiye gukora ubutabera bw’u Bufaransa bugira icyo bukora ngo busebye abayobozi b’u Rwanda.
Ubutabera bw’u Bufaransa buherutse kubura idosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvenal, butega amatwi umutangabuhamya mushya witwa
Munyandinda James wiyise Jackson Munyeragwe, bushaka ko Gen Kabarebe yazajya imbere yabwo agasubiza ku byo uwo mutangabuhamya ashinja ingabo zari iza FPR byo guhanura indege ya Habyarimana.
Depite Rucibigango yise uwo mutangabuhamya igisambo cyatorotse u Rwanda ubwo yoherezwaga mu mahugurwa n’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu 2008, aho gutaha ayasoje mu Bwongereza, agashakisha imibereho agirwa igikoresho n’Abafaransa.
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2001 hari abatorotse igisirikare, bakagenda bagamije kwishakira amikoro noneho bakagurisha amakabyankuru, uburiganya n’amakuru y’imburagihe kugira ngo bashobore kubaho.”
Yongeyeho ko uwagize uruhare mu gushishikariza Munyandinda gushinja abayobozi b’u Rwanda ni Umunyamategeko Fabrice Epstein wanaburaniye Octavien Ngenzi na Capt. Pascal Simbikangwa bashinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rucibigango avuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n ’abo ku ruhande rwe ndetse avuga ko hari umusirikare w’u Rwanda wabwiye umunyamukuru w’Umubiligi ko azi neza Abafaransa babiri bahanuye iyo ndege.
Uwo munyamakuru witwa Colette Braeckman wakoreraga ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Le Soir, mu Karere k’Ibiyaga Bigari ngo yanditse inkuru ku buhamya yahawe n’umwe mu basirikare ba Leta y’u Rwanda icyo gihe wari warashwe arembye, amubwira ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abasirikare b’Abafaransa babiri bari mu cyiswe DAMI (Détachement d’Assistance Militaire à l’Instruction). Umwe muri bo yitwaga Etienne ariko ubushakashatsi bw’Umufaransa witwa Michel Sitbon bwagaragaje ko uwo Etienne izina rye nyakuri yari Pascal Estreveda.
Rucibigango asanga kongera kubyutsa iyo dosiye kandi iperereza ryakozwe n’abacamanza b’Abafaransa Nathalie Poux na Marc Trévidic ndetse na Raporo ya Mutsinzi zose zaragaragaje ko abarashe indege bari ku ruhande rwa Habyarimana, bifite ikindi bihishe.
Ati “Gusubiza inyuma urubanza kandi rwari hafi gusozwa hari ikindi cyari kigamijwe. Igihe cyose dushaka kwibuka cyangwa u Rwanda rushaka gukora ikintu gikomeye cyane, ubutabera bw’Abafaransa bwibutsa ibi bintu barega u Rwanda. Igiteganyijwe gitera impungenge abanzi b’iki gihugu, ku isonga Leta y’u Bufaransa ni uko Perezida wacu agiye kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika. Ni ukugira ngo Perezida Kagame ate agaciro muri uwo muryango.”
Perezida w’ishyaka UDPR, Pie Nizeyimna, we yavuze ko ibyo u Bufaransa buri gukora ari nk’iby’impyisi ikurira abana ikakurusha kurakara.
Yagize ati “Baca umugani ngo Impyisi ikurira abana ikakurusha kurakara, batwiciye abasaga miliyoni none bari kuturusha kurakara … Ugendeye ku bushakashatsi no ku byo Bagosora yavuze ko agiye gutegura imperuka, nta gushidikanya ko iriya ndege yarashwe n’abahezanguni bari mu ngabo za EX-FAR.”
Aya mashyaka yombi, UDPR na PSR, yishyize hamwe atangaza ko nk’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda atishimiye uburyo u Bufaransa buri kwitwara ku Rwanda ndetse anatangaza ko agiye gushaka inzira zitandukanye zo kubyamagana zirimo no kuba hakorwa imyigaragambyo yo kwamagana icyo gihugu.