Home Politike Dr Frank Habineza ntiyemera iyirukanwa ry’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

Dr Frank Habineza ntiyemera iyirukanwa ry’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda

0

Mu gihe inkuru zimaze iminsi zicicikana mu Rwanda no hanze yarwo, zivuga ko u Rwanda rwamaze kwirukana abakozi ba Human Rights Watch (HRW) bashinjwa na Leta y’u Rwanda gukwirakwiza ibihuha ku Rwanda batangaza amakuru babeshya muri raporo zabo, Dr Frank Habineza we avuga ko atemeranya n’icyo cyemezo cyo kwirukana imiryango mpuzamahanga ivugira uburemganzira bwa muntu, ngo kuko nawe ari mubo iyo miryango ivugira, kandi ngo bimwe mubyo itangaza asanga ari ukuri kuko hari ibyo batangaza bamubajije. Ngo cyakora ntiyemeza ko byose aba ari ukuri kuko hari ibyo batangaza nawe akabyibazaho kabone n’ubwo atekereza ko baba bafite abatanze ayo makuru.

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’umuryango  w’abanyamakuru witwa  Media Impacting Communities (MIC) umaze kumenyekana mu guhuza abanyapoliki bava mu mashyaka atandukanye n’abanyamakuru, bakaganira ku ngingo zitandukanye hagamijwe guha urubuga andi mashyaka ngo nayo yumvikanishe uko abona ibintu binyuze mu itangazamakuru.

Gusa depite Byabarumwanzi Francois wari uhagarariye ishyaka PL muri ibyo biganiro, ntiyemeranya n’ibyo Dr Frank avuga, kuko we avuga ko u Rwanda rutari rukwiye  kwemera ko abantu bahimba ibinyoma bagamije guharabika isura y’igihugu bakomeza gukorera ku butaka bw’u Rwanda, mu gihe Dr Frank HABINEZA  we akavuga ko kubirukana atari wo muti kuko ngo ahubwo Human Rights Watch na leta y’u Rwanda bakabaye bagirana ibiganiro bigamije gukemura ikibazo.

Byabarumwanzi we anenga bikomeye  imikorere n’imiterere y’ubushakashatsi bya Human Right Watch kuko avuga ko amwe mu makuru batangaza bataba bayashatse mu nzira nyazo zigenga imikorere y’ubushakashatsi, aho bazana abantu muri raporo bavuga ko bapfuye nyamara abo bantu ubwabo  bagahamagara bavuga ko ari bazima, ndetse akaba anashimangira ko hari abo bishyura amafranga ngo babazanire abantu mu mahoteli kandi ngo ubundi siko ubushakashatsi nk’ubwo bukorwa.

Ibi kandi abihurizaho n’abandi bahagarariye amashyaka ya politiki barimo Madame Ndangiza Nadine wo muri PDI na Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze wo muri PSD nabo bari bitabiriye iki kiganiro nabo bashimangira ko badakozwa imikorere na raporo zisohorwa n’iyo miryango.

Muri iki kiganiro abanyamakuru babajije ibibazo birimo iby’ubutaka bigaragara cyane mu Rwanda, ubuhinzi ndetse n’imiturire, kandi mu bisubizo bahawe n’abanyepolitiki byagaragaje ko gikwiriye gukemuka mu buryo bwihuse. Uretse ishyaka Green party rivuga ko gahunda yaryo ya politiki risanga ari nziza kurusha iya leta iriho ubu, abahagarariye amashyaka PL, PSD na PDI bongeye gushimangira gukomeza gushyigikira umuryango FPR Inkotanyi  nk’uko basanga gahunda ya guverino yateguwe naryo ihuye n’iyo bifuzaga kandi igamije kuzamura iterambere ry’umunyarwanda, bityo bakaba baranabigaragaje bashyigikra umukandida waryo mu matora aheruka.

Komeza gushyigikira umurongo ishyaka FPR rigenderaho nk’uko ariyo iyoboye gahunda ya guverinoma izakurikizwa muri iyi manda kandi bakaba baragize uruhare rugaragara mu gushyigikira umukandida waryo.

Ibi bikurikirane by’ibiganiro bizagira ingaruka nziza ku kkugira umuco wo gutanga ibitekerezo bya politiki mu Rwanda, kuko ubusanzwe abagize amashyaka bahuriraga muri FORUM y’imitwe ya politiki gusa, ariko ubu bazaba bafite ahandi hantu bahurira ndetse banahatwa ibibazo n’abanyamakuru kandi bigaca ku maradiyo atandukanye nk’ujo byatangajwe na Mshimiyimana Samgody umunyamabanga mukuru w’umuryango MIC utegura ibi biganiro.

Tumubajije impamvu mu biganiro bategura badatumiramo ishyaka FPR Inkotanyi nk’ishyaka riyoboye ubutegetsi, Samgody yavuze ko aba yabatumiye ko kandi agenda atumira amashyaka yose bitewe n’umwanya baba bihaye kuko ibiganiro bica ku maradiyo atandukanye bisaba guhuza umurongo, cyakora ngo FPR yo ntiyitabira nubwo mu kiganiro cya mbere batanze impamvu.

Marie Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHatangajwe igihe abanyarwanda bose bazatangira kwizigamira bitewe n’akazi bakora
Next articleUDPR na PSR yavuze igihatse itumizwa rya Gen Kabarebe mu butabera bw’u Bufaransa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here