Umuyobozi w’umuryango w’abibumbye wita ku buzima WHO/OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko inkingo zambere nshya zo kugeragerezaho Ebola zizoherezwa muri Uganda mu cyumweru gitaha.
Dr Tedros avuga ko gahunda yo kugerageza izi nkingo ariyo izagerageza niba izi nkingo zishobora kwifashishwa mu gukingira Ebola mu buryo buhoraho cyangwa niba zidashoboye kurwanya ubwoko bwa Ebola buri muri Uganda bwiswe Sudani.
Tedros yemeje ko hari ubwoko butatu butandukanye bw’inkingo za Ebola bumaze kugeragezwa n’abahanga mu by’inkingo
Uganda igiye guhabwa izi nkingo z’igerageza mu gihe abayobozi muri iki gihugu bavuga ko bishimiye aho bageze mu gukumira iki cyorezo kimaze guhitana ababarirwamu binyacumi.
Nibura abantu 55 bapfuye bazira icyorezo cya Ebola muri Uganda n’ubwo Dr Tedros avuga ko uyu mubare ushobora kwiyongeraho abandi 22 mu gihe cya vuba.
Abarwayi 73 nibo bamaze gukira iyi indwara ya Ebola muri Uganda.
Mu gihe muri Uganda hagiye kugeragerezwa urukingo rushya rwa Ebola yo mu bwoko bwa Sudani, mu Rwanda no muri Congo abaturage baho bamaze igihe bafashe urukingo rwa Ebola yo mu bwoko bwa Zaire imaze igihe yigaragaza muri Congo.