Home Amakuru Uganda yinjiye mu rugamba rwo guhiga interahamwe muri Congo

Uganda yinjiye mu rugamba rwo guhiga interahamwe muri Congo

0

Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu gihugu cya Uganda yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zifatanyije n’ingabo z’u Rwanda mu guhiga interahamwe we yise ibicucu byambere ku Isi.

Mu butumwa Gen Muhoozi Kainerugaba yacishije ku rukuta rwe rwa twitter akunda gukoresha agaragaza amarangamutima ye yavuze ko bizeye ko uru rugamba biteguye guhita barutsinda.

Uyu mu Gen avuga ko ibitero bizahurirwaho n’ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda bizitirwa umwami Rudahigwa mu cyo yise “Opreation Rudahigwa”

Ni ubwambere muri ibi bihe ingabo za Uganda zigiye guhiriza hamwe mu kurwanya umwanzi w’igihugu kimwe, gusa interahamwe zo muri FDLR zibarizwa ku butaka bwa Congo n’ahandi zisanzwe zifatwa nk’umutwe witerabwoba ku isi bityo kuba ibihugu bitandukanye byakwiyemeza kuzirwanya ni kimwe n’izindi ntambara zose zo kurwanya iterabwoba.

Gusa n’ubwo ibi bitero bitaratangangira Gen Muhoozi yahaye umwitangirizwa abarwanyi ba FDLR mbere yuko ibitero bitangira abasaba kwitanga ku birindiro by’ingaboz z’u Rwanda RDF, cyangwa ibirindiro by’ingabo za Uganda UPDF babona hafi.

Nyuma yaha Gen Muhoozi yavuze ko nta bufasha bw’u Rwanda akeneye mu kurwanya interahmwe ko we yishoboye muri uru rugamba, akomeza avuga ko interamwe aribo bantu “bambere b’ibicucu ku Isi.”

Gusa ibi Gen Muhoozi abitangaje mu gihe muri Congo bazajya guhiga FDLR hari izindi ntambara zirimo ihuza umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC. Indi ntambara ihari nayo iri guhuza umutwe wa ADF n’ingabo za Uganda UPDF gusa iyi yo iri kugera ku musozo kuko yagombaga kumara amezi 6 kandi asigaje igihe kiri munsi y’ukwezi.

Intambara ya M23 n’ingabo za Congo yongeye gukurura umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo kuko u Rwanda rushinja Congo gukoresha abarwanyi ba FDLR mu kurwanya M23 mugihe n’igihugu cya Congo nacyo gishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 n’ubwo rwo rubihakana rukavuga ko rutabikora.

Ibi by’iyi ntambara ya M23n’ingabo za Congo byagigize ingaruka ku mibanire y’u Rwanda na Congo kuko kuri ubu Congo yahagaritse kompanyi y’u Rwanda itwara abantu n’ibintu iciye mu kirere ya Rwandair ku butaka bwayo ikanahamagaza uhagariye u Rwanda muri iki Gihugu kujya gusobanura ibivugwa ko u Rwanda rufasha M23.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMTN Rwanda yatsinzwe urubanza rwa Simcard icibwa akayabo
Next articleHari abasirikare b’u Rwanda bafungiwe muri Congo na FDLR
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here