Home Politike Hari abasirikare b’u Rwanda bafungiwe muri Congo na FDLR

Hari abasirikare b’u Rwanda bafungiwe muri Congo na FDLR

0
Rwandan military troops depart for Mozambique to help the country combat an escalating Islamic State-linked insurgency that threatens its stability, at the Kigali International Airport in Kigali, Rwanda July 10, 2021. REUTERS/Jean Bizimana

Igisirikare cy’u Rwanda RDF, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 28 Gicurasi 2022, cyasabye ingabo za Congo gukorana bya hafi n’umutwe wa FDRL kugirango urekure abasirikare b’u Rwanda babiri uyu mutwe w’iterabwoba washimuse ufatanyije n’ingabo za Congo.

Ibi byasohotse mu itangazo rya RDF, rivuga ko abasirikare 2 b’u Rwanda bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Congo mu bitero bagabweho n’ingabo za Congo zifatanyije n’umutwe wa FDRL ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Muri iri tangazo igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ifatwa ry’aba basirikare ryaje rikurikira ubushotoranyi bw’umutwe wa FDRL ku ngabo z’u Rwanda bwo kurasa ku butaka bw’u Rwanda mu gikorwa cyabaye ku wa 23 Gicurasi 2022.

Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko abasirikare bafunzwe na FDRL ari Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad.

Iri tanagzo risohotse mu gihe kumbugankoranyambaga hari gucicikana amafoto y’abasirikare bambaye impuzankano y’u Rwanda bafitwe n’ingabo za Congo. gusa aya mafoto ikinyamakuru intego nticyashoboye kumenya inkomoko yayo n’iyo moamvu itayerekana.

\

Izindi nkuru bifitanye isano

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda yinjiye mu rugamba rwo guhiga interahamwe muri Congo
Next articlePerezida wa Angola Lourenco niwe muhuza wa Perezida Kagame na Tshisekedi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here