Kuba umugabo cyangwa umugore ubana n’uwo bashakanye umwe muribo afite virusi itera Sida ntibikiri intandaro y’uko batandukana cyangwa amakimbirane mu muryango kuko ubu unywa imiti neza ntaba acyanduje uwo babana kabone n’ubwo baba bakora imibonano mpuzabitsina batikingiye.
Usibye kuba kunywa imiti neza igabanya ubukana bwa virusi itera sida bigufasha kuba utakwanduza uwo muryamana bishobora gutuma n’igihe usubiye kwipimisha muganga ashobora kukuburamo ubwandu kandi ubufite nk’uko byemezwa na Dr. Serumondo ushinzwe kurwanya Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC.
Dr Serumondo yagize ati “Iyo ufata imiti neza kwa muganga barapima virusi ntibazibone, icyo gihe ubasha kuba utakwanduza abandi, ni cyo bivuze. Ariko ntibivuga ko wakize, bisaba gukomeza iyo gahunda kuko uba ugifite virusi nke cyane zitagaragazwa n’ibipimo”.
Avuga ko gufata imiti neza bivuze kudasimbuka umunsi n’umwe, ndetse no kubahiriza isaha umuntu asanzwe ayifatiraho.
Habimana (izina ryahinduwe), afite agakoko ka Sida amaranye igihe ndetse anakeka ko umugore we wambere ariko kamuhitanye. Nyuma yaje gushaka undi mugore babanye neza ntiyigeze amwanduza kandi banabyara abana badafite virusi itera sida.
Ati “Dukoresha agakingirizo ariko hari igihe bitunanira ku buryo ubu twanabyaye abana ariko igishimishije ni uko ari umugore wanjye n’abana banjye bose ari bazima.”
N’ubwo umwe afite virusi itera SIDA undi akaba ntayo afite, Habimana n’umugore we bamaze igihe bariyemeje kuboneza urubyaro.
Avuga ko inama za muganga ari zo zamufashije gukomeza kutarwararika.
Ati “Nkeka ko nta buryo bwihariye bwo kubana iyo umwe mu bashakanye abana na virusi itera SIDA. Iyo ufata imiti uko bikwiye, hari amahirwe menshi yo kubana n’uwo mwashakanye kandi ntumwanduze.”
Uwiragiye nawe ni umugore w’imyak 43 y’amavuko utuye mu Karere ka Nyagatare washakanye n’umugabo ufite Virusi itera Sida, avuga ko kuba atarandura ari uruhare rwabo bombi mu kwitwararika kandi ko bibafasha gukomeza kubaka no gukorera urugo rwabo.
Ati: “ Ni uruhare rwacu kuko nanjye ndabizirikana buri gihe nkamwibutsa kunywera imiti ku gihe nawe akabyubahiriza akayinywa, tumaranye imyaka 7 ariko mbona ntaho atandukaniye n’abandi badafite virusi itera Sida kubera imiti kuko akorera urugo rwe kimwe n’abandi.”
Uwiragiye akomeza avuga ko ntazibana zidakomanya amahembe ariko ko nataho biba bihuriye n’uko umugabo we afite Virusi itera Sida.
“ Nk’abantu babana ntihabura uruntu runtu kimwe no mu zindi ngo ariko ntaho biba bihuriye na Virusi itera Sida, kuko sindabimucyurira nawe ntarambwira ko hari icyo ntamukorera kubera ko afite Virusi itera Sida, tubana kimwe nk’abandi batayifite ndetse hari nabo turusha umunezero”
Uruhare rw’abamaze kwandura Virusi itera Sida mu kurinda abatarandura
Hashize amezi 3 RBC n’Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP+), batangije ubukangurambaga bwiswe “Uwagabanyije Virusi=Utanduza Virusi (U=U)”, bugamije kubwira abafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA kubikora neza kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi, ndetse banakumire akato bahabwaga.
Sage Semafara, Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’ Urugaga rw’Abafite Virusi itera SIDA mu Rwanda (RRP avuga ko bishimira uruhare rw’abanyamuryango b’urugaga mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera sida mu Rwanda kuko mu banyamuryango barenga ibihumbi 140 bari hirya no hino mu gihugu, 91% bageze ku rwego rwo kutagaragaza virusi itera SIDA ndetse no kutanduza abandi, kubera gufata neza imiti bahabwa.
Ati “Amahirwe yo kubaho ku bafite virusi itera SIDA yariyongereye, ushobora kubaho ubuzima bwose Imana yakugeneye, ubu wapfa wisaziye nk’undi wese udafite virusi itera SIDA”.
Ubukangurambaga bwa U=U n’ubwo buzamara amezi atatu bukorwa ku buryo bw’umwihariko na RRP+ ku bigo nderabuzima, RBC iteganya ko ari gahunda izakomeza igihe cyose SIDA ikivugwa mu Rwanda.
kugeza ubu mu Rwanda abipimisha virusi itera Sida bakamenya uko bahagaze bageze kuri 86%, abanduye bafata imiti bakaba ari 97% ndetse abatakigaragaza virusi kubera gufata imiti neza ubu ngo bangana na 90%.
Nyuma y’umwaka wa 2030 ubwo UNAIDS izaba irimo gutanga indi ntego y’imyaka 15 yo kugira byibura 95% bipimisha, 95% bahabwa imiti na 95% batagaragaza virusi, u Rwanda rwo ngo ruzaba rwarayigezeho kera.
Ubushakashatsi buheruka gukorwa mu mwaka wi 2019 buzwi nka RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwerekanye ko virusi itera SIDA mu Rwanda ikiri kuri 3% ni ukuvuga ko abaturage ibihumbi 210.000 aribo bafite virusi itera Sida.