Urukiko rwategetse ko urubanza ruregwamo Kabuga ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruba ruhagaze hagatangira kumvwa inzobere z’abaganga kuri raporo zakoze ku buzima bwe akaba aribyo bizatuma rusubukurwa cyangwa ruhagarikwa burundu nawe agafaungurwa.
Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo urukiko ruburanisha uru rubanza rwakiriye raporo y’abaganga bigenga igaragaza ko ubuzima bwa kabuga butifashe neza ko arwaye indwara yo kwibagirwa.
Abunganira Kabuga bahise basaba ko arekurwa n’urubanza rugafungwa burundu kuko ukekwaho ibyaha nta bushobozi afite bwo kuburana.
Ubushinjacyaha bwo bwabwiye umucamanza ukuriye iburanisha ko ubuzima bwa Kabuga rimwe bumera neza ikindi gihe bukamera nabi, bityo ko urubanza rutahagarikwa burundu ahubwo ko rwahagarara igihe ubuzima bwe bumeze nabi rugasubukurwa igihe bumezeneza.
Umucamanza yabajije uruhande rwunganira Kabuga niba mu gihe urukiko rwaba rumurekuye yabona igihugu kimwakira, umwunganizi we yavuze ko batarabiganira ariko ko atabura igihugu kimwakira kuko abo mu muryango we bafite aho baba.
Ku ho Kabuga yaba mu gihe yaba arekuwe kuko ubuzima bwe butifashe neza, ubushnjacyaha buvuga ko ntahandi akwiye kuba usibye mu Rwanda.
Mu cyumweru gitaha inzobere z’abaganga bigenga zizatangira gusobanurira urukiko iby’iyi raporo ivuga ku buzima bwa Kabuga. Ni igikorwa kizageza ku wa 29 Werurwe, bivuze ko muri iki gihe cyose Kabuga atazaba aburana.
Urubanza rwa Kabuga ruhagaze mu gihe hari hakiri kumvwa abatangabuhamya bo kuruhande rw’ubushinjacyaha. Kabuga akurikirana urubanza ari aho afungiwe hifashishijwe ikoranabuhanga ni nako abatangabuhamya benshi babutanga kuko baba batari imbere mu rukiko.
Nta mwanya Kabuga arahabwa ngo yisobanure kubivugwa n’ubushinjacyaha n’abatangabuhamaya ariko mbere yahakanye ibyaha byose ashinjwa.
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa mu mpeshyi y’umwaka wa 2020. Yari amaze imyaka irenga 20 mu bwihisho yarashyiriwe n’akayabo ka miliyoni 5 z’amadolari ku muntu wari kuzatanga amakuru yaho aherereye.