Home Uncategorized Umukinnyi yakozweho n’indoro ye bamuhagarika mu ikipe

Umukinnyi yakozweho n’indoro ye bamuhagarika mu ikipe

0

Umukinnyi wa volleyball w’ikipe y’igihugu y’abagore ya Serbia yahagaritswe gukina imikino ibiri, nyuma yuko akoze ikimenyetso cy’irondaruhu mu mukino bakinnye na Thailand mu cyumweru gishize.

Sanja Djurdjevic yafotowe na ‘camera’ yahunyeje amaso ye akoresheje intoki, bituma abafana barakara bajya ku mbuga nkoranyambaga kumwamagana.

Uwo mukinnyi kuri ubu yamaze gusaba imbabazi, hamwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball rya Serbia, ryavuze ko ibyabaye ari “ukutumvikana neza kudakabije”.

Iryo shyirahamwe ryaciwe n’amande y’amafaranga 20.000 y’Ubusuwisi (arenga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda).

Ayo mafaranga y’amande azatangwa nk’imfashanyo “mu gikorwa cyo kurwanya imyitwarire y’irondaruhu”.

“Cyangwa mu gutera inkunga gahunda zo kwigisha kwigengesera ku bijyanye n’umuco mu muryango mugari wa Volleyball ku isi”, nkuko impuzamashyirahamwe ya volleyball ku isi (FIVB) yabitangaje ku wa kabiri.

Djurdjevic ntabwo azagaragara mu mikino ikipe y’igihugu cye izakina n’Ubibiligi na Canada.

Yakoze icyo kimenyetso mu mukino wabereye mu Butaliyani ku itariki ya mbere y’uku kwezi kwa gatandatu, bituma abantu babarirwa mu bihumbi bashyira umukono ku busabe (petition) bwuko ahanirwa ibyo yakoze.

Nkuko igitangazamakuru Vice kibitangaza, Djurdjevic yasabye imbabazi abinyujije mu rukurikirane rw’ubutumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, mbere yuko ayishyira mu buryo bw’ibanga (private).

Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball muri Serbia naryo ryatangaje gusaba imbabazi kwaryo, rivuga ko “ribabajwe n’ibiherutse kuba” ndetse n'”ikimenyetso kibabaje”.

Ryanditse kuri Facebook riti: “Dusabye imbabazi tubikuye ku mutima ikipe ya Thailand, abaturage ba Thailand ndetse namwe mwese mwagizweho ingaruka n’ibi”.

“Nyabuneka ibi ntimubikabirize! Sanja azi ikosa yakoze kandi yahise yihutira gusaba imbabazi ikipe yose ya Thailand.

“Yashakaga gusa kwereka bagenzi be bakinana ‘mureke ubu dutangire gukina twugarira nka bo’, ntabwo yashakaga gusuzugura na gacye. Birumvikana, byabaye ibintu bibabaje”.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje kwiyongera imvugo yibasira abakomoka ku mugabane w’Aziya ndetse n’ibitero bibibasira, kuva icyorezo cya coronavirus cyakwaduka.

Muri Amerika, mu mwaka ushize ikigo Stop AAPI gikora ubuvugizi cyavuze ko mu gihugu hose cyakiriye ibirego birenga 2.800 bivuga ku bikorwa by’urwango byibasira Abanyamerika bakomoka muri Aziya no mu birwa byo muri Pacifique.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNigeria: Imbuga nkoranuambaga zizajya ziyandikisha nk’ibigo by’ubucuruzi
Next articleAbansaba ubufasha bababaye ni benshi ibindi byamamare ni bimfashe –Shaddyboo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here