Home Amakuru Abansaba ubufasha bababaye ni benshi ibindi byamamare ni bimfashe –Shaddyboo

Abansaba ubufasha bababaye ni benshi ibindi byamamare ni bimfashe –Shaddyboo

0

Mbabazi Shadia wamamaye cyane ku mbuga nkranyambaga nka Shaddyboo aravuga ko amaze kwakira ubutumwa bw’abantu barenze 1000 babaye bamusaba ubufasha kandi ko adashobora gukuramo bamwe ngo afashe abandi bityo ko n’ibindi byamamare byamufasha.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ubeshejweho no kwamamaza bitewe n’umubare mwinshi w’abamukurikira ku mbugankoranyambaga ariko akanarangwa n’umutima wo gufasha, kuri ubu atangaza ko  umubare w’abamusaba  ubuafsha umaze kurenga ubushobozi bwe asaba n’abandi babishoboye kumufasha.

Ibi abivuze nyuma y’iminsi mike yemeye kwishyurira muntu wasabaga abakoresha twitter ubufasha bwo kumwishyurira ideni yari afitiye ikigo cy’ishuri yizeho kugirango kimuhe impamyabushobozi ye.

Shaddyboo ni umwe mu bafashije uyu muntu  kwishyura iri deni.

Usibye uyu aheruka gufasha yagiye agaragara mu bikorwa byinshi byo gufasha aho akunze kugaragara agaburira abana bo kumuhanda.

Shaddyboo abicishije kuri twitter  yasabye ibindi byamamare kumufasha gufasha ababaye benshi bakeneye ubufasha bwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmukinnyi yakozweho n’indoro ye bamuhagarika mu ikipe
Next articleIcyegerenyo cya NISR kirashidikankwaho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here