Home Ubutabera Umutangabuhamya yabwiye urukiko uko Biguma yagabaga ibitero Simusiga ku batutsi

Umutangabuhamya yabwiye urukiko uko Biguma yagabaga ibitero Simusiga ku batutsi

0

Umutoni Niyonteze Yvette, niwe wahaye ubuhamya urukiko rwa rubanda rw’i Paris ruri kuburanisha Hategekimana Philippe ‘Biguma’ ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi rwo kugaba ibitero no gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi ku bajandarume yari akuriye.

MU buhamya yatanze ku wa 30 Gicurasi, avuga ko mbere atari azi Biguma ko yamumenye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi nabwo akamumenya amwumvise n’ubwo nyuma yaje kumwibonera.

Umutoni yabwiye urukiko ko usibye kuba bari baturanye na Bariyeri yagabanyirizwagaho inyama z’inka z’abatutsi babaga babaze akaba ari naho Biguma aza kuzifata.  Yaniboneye Biguma taliki ya 7 Gicurasi 1994 ubwo yari abagabyeho igitero cyiswe simusiga bavugaga ko kitagomba kugira umututsi n’umwe gisiga. Uyu mutangabuhamya yabonye bwambere Biguma ubwo yari yihishe mu gisenge cy’inzu yo kwa Nyangezi aho yari yahungiye.

Mutoni abwira urukiko uko yabonye Biguma bwambere agira ati: “Aho rero namubonye nkabona ko ariwe, ni mu gitero cyari simusiga yaje ayoboye” yongeraho ko

 “Mu gitondo kare hari igitero cyazanywe na Munyaburanga, atubwira ko ibyacu byasubiwemo ko Biguma yatanze itegeko ko nta mututsi uri burokoke,….hahise haza igitero cy’abantu bambaye ibikoma, bafite impiri, imipanga,….kubera ko bari ku irembo, nge bahise banyinjiza muri parafo yabo. Kubera ko parafon zari imiseke washoboraga kubareba barimo gusaka, bashakisha,….abantu hafi ya bose bari muri urwo rugo bari babishe.”

Uyu mutangabuhamya avuga ko yabonye Biguma ari mu gisenge cy’inzu kandi ko amaze kugikurwamo mu masaha y’umugoroba bamubwiye ko umujandarume umwe wari muri icyo gitero ariwe Biguma.

Hategekimana Philippe uzwi cyane nka Biguma, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umujandarume ufite ipeti rya ajida shefu, akaba yari n’umyobozi w’Abajandarume wungirije muri Nyabisindu. Yageze mu Gihugu cy’Ubufaransa nk’impunzi mu mwaka w’i 1999, abona ubwenegihugu mu 2005 ku mazina y’amahimbano ya Philippe Manier. Mu bufaransa yakozeyo imirimo yo gucunga umutekano kugeza avumbuwe ko yahinduye umwirondoro we ahungira muri Cameroun aho yafatiwe muri Werurwe 2018 asubizwa gufungirwa no kuburanira mu Bufaransa muri 2019.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleZimbabwe: Batoye itegeko rihana abadakunda Igihugu
Next articleImpamvu ukekwaho Jenoside ari mu Bufaransa atakoherezwa mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here