Home Ubutabera Umutangabuhamya yasabiye Munyemana mu rukiko kumurangira aho umugabo we yiciwe ngo amushyingure

Umutangabuhamya yasabiye Munyemana mu rukiko kumurangira aho umugabo we yiciwe ngo amushyingure

0

Mu Rukiko rwa rubanda (cours d’assise), i Paris mu Gihugu cy’Ubufaransa, hakomeje kumvwa urubanza rwa Munyemana Sosthène, ukekweho uruhare muri  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kuri uyu wa gatanu umwe mu batangabuhamya yamusabiye imbere y’Urukiko kumurangira ahiciwe umugabo we ngo ajye gushakayo umubiri awushyingure mu cyubahiro.

Uyu mutangabuhamya ni umuhinzi utuye i Tumba, avuga ko mbere ya Jenoside yari umuturanyi wa Munyemana Sosthene, wari inzobere mu kuvura abagore. Uyu mutangabuhamya avuga ko mu gihe cya Jenoside umugabo we yari yaranze gusohoka mu nzu yanga ko bamwica ariko ko we yasohokaga akaba ariwe ubwira umugabo we uko ibintu bimeze. Gusa ngo nyuma Munyemana yaje gukoresha inama abwira abaturage kujya gusahura ingo zose z’abatutsi ari naho ibibazo byatangirye. Avuga ko we bazaga kumusahura kumanywa bagatwara ibyo atunze mu ijoro bakagaruka baje kumufata ku ngufu.

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko taliki ya 21 Mata 1994, aribwo interahamwe zaje gufata umugabo we zimukura mu rugo zjya kumufungira ku biro bya Segeteri, avuga ko yabwiwe ko uwabafunguriye umuryango w’aho bagombaga gufungirwa kuri Segiteri ari Munyemana Sothene, kuko ariwe wari ufite urufunguzo.

Uyu mukecuru avuga ko abamusahuye banamuhemukiye bamutwara indangamuntu ye, bityo ko atashoboraga kujya gusura umugabo we aho yari fungiye kuri segiteri ntayo afite. Akomeza avuga ko byamusabye kujya gushaka indi kugirango azabone uko ajya gusura umugabo we aho yari afungiye. Iyi ndangamuntu n’ubwo yayibonye ntacyo yamufashije kuko yagiye gusura umugabo we uwari urinze aho bafungiwe yanga ko babonana.

Uyu yaratashye ajya kubibwira umuturanyi we nawe wari ufite umugabo uhafungiwe bucyeye mu gitondo ajyayo bamubwira ko umugabo we ntawuhari yajyanwe kinihira, aha niho hashyirwaga imibiri y’Abatutsi bishwe.

Ubwo yatangaga ubuhamya bwe yageze aha agira ikiniga ararira asabamunyemana kumubwira aho biciye umugabo we.

Ati: “Ndasaba Munyemana ko yatubwira aho babiciye kugira ngo tuzabashyingure mu cyubahiro.”

Amwe mu mateka ya Munyemana Sosthene

Munyemana wabaye umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya Kaminuza i Butare.

Akomoka mu cyahoze ari Komini Musambira (Gitarama) aho yavukiye muri 1955 akaba yari mu Ishyaka rya MDR.

Inkiko Gacaca zamuburanishije adahari ku byaha yakoreye muri CHUB n’ibyaha bya jenoside yakoreye i Tumba aho yari atuye muri Komini Ngoma ya Butare.

Muri Kanama 2007 Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30, na ho muri Mutarama 2010 Urukiko Gacaca rwa Ngoma mu bujurire rwazamuye igihano rumukatira adahari igifungo cya burundu rumaze kumuhamya uruhare rwe mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside mu Mujyi wa Butare, by’umwihariko muri CHUB aho yishe abagore n’abana kimwe n’aho yari atuye i Tumba.

Mu byo yahamijwe harimo gufungirana Abatutsi mu cyumba cy’inama cya Segiteri Tumba akajonjora abicwa.

Ibindi byamuhamye ni ugutanga intwaro yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe no gukora ubwicanyi kuri bariyeri yo ku Mukoni.

Dr Munyemana Sosthène yahungiye mu Bufaransa muri 1994, akomeza akazi ke k’ubuganga mu bitaro bya Villeneuve-sur-Lot, ahagarikwa muri 2009.

Mu kwezi ku Ukuboza 2018 umushinjacyaha w’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kumugeza imbere y’ubutabera ariko ikirego cya mbere ku byaha bya Dr Munyemana muri jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe mu Bufaransa mu Rukiko rwa Bordeaux (TGI Bordeaux) mu mwaka wa 1995.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJenerali Ndindiriyimana yahamirije Urukiko ko Twahirwa yari interahamwe i Gikondo
Next articleTwagiramungu Faustin “Rukokoma” yapfuye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here