Home Ubutabera Jenerali Ndindiriyimana yahamirije Urukiko ko Twahirwa yari interahamwe i Gikondo

Jenerali Ndindiriyimana yahamirije Urukiko ko Twahirwa yari interahamwe i Gikondo

0
Séraphin Twahirwa imbere y'urukiko i Buruseri

Ndindiriyimana Augustin wari ukomeye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yatanze ubuhamya mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles (cours d’assise), ahari kuburanira Twahirwa Seraphi, maze yemeza ko uyu uri kuburana amuzi mu nterahamwe zabaga i Gikondo mu mujyi wa Kigali.

Twahirwa Seraphin, ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ashinjwa kuba yari akuriye interahamwe zarimbuye abatutsi bari batuye muri Gikondo, Rugarama na Gatenga.

Mu buhamya bwabimburiye ubundi kuri uyu wa kabiri bwatanzwe na Ndindiriyimana Augustin, wari ufite ipeti rya jenerali mu gisirikare cya Habyarimana, wanabaye mu myanya yo hejuru mu butegetsi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mujenerali wabaye umwere mu bujurire mu rukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania TPIR, nyuma y’uko ahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu iburanihswa ry’ibanze, yabajijwe n’umucamanza uko interahamwe z’i Gikondo zari zimeze asubiza ko zari zikomeye zirangwa n’ibikorwa byo gushyira bariyeri mu mihanda, kurara amarondo n’ibindi bikorwa by’iterabwoba. Abajijwe abo yibuka bari mu mutwe w’izi nterahamwe yavuzemo Twahirwa Seraphin, urubyiruko rwo mu Gatenga n’abandi.

Usibye kuba Ndindiriyimana azi Twahirwa nk’interahamwe y’igikondo anamuzi nk’interahamwe yari ikomeye kimwe n’iyitwaga Setiba ndetse na Ngirabatware.

Andi makuru yatanzwe na Ndindiriyimana, kuri Twahirwa ni uko yigeze gufungwa kubera urugomo yari yateje ariko aza gufungurwa nyuma bigizwemo uruhare n’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana, wategetse uwari minsitiri w’umutekano Gasana James, gufungura Twahirwa Seraphin. Ndindiriyimana yabwiye urukiko ko ibi ari nabyo byaviriyemo Gasana James. guhunga ubutegetsi bwa Habyarimana.

Ndindiriyimana wayoboraga Jandarumori icyo gihe yabwiye urukiko ko izi nterahamwe zari zikomeye ku buryo hari igihe jandarumori (polisi) yananirwaga guhosha urugomo zabaga zateje kuko Jandarumori itabaga ifite abakozi bahagije.

Ikindi yavuze ku nterahamwe za Gikondo ni uburyo zakurwaga mu rubyiruko rw’ishyaka ryari ku butegetsi icyo gihe MRND, hagamijwe ko rufasha mu gucengeza amatwara y’iri shyaka.

Ndindiriimana yabajijwe  ibijyanye n’ubwicanyi bwabereye muri ETO Kicukiro, asubiza ko ubwo yamenyaga ko ingabo z’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) zigiye kuhava, yoherejeyo  abajandarume,ariko bazitirwa n’interahamwe zari zihari zanze ko binjira imbere mu kigo, ibi ngo nibyo byatumye abatutsi bari bahari  bakomeza kuhicirwa, abandi bajyanwa kwicirwa i Nyanza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: RCS yasobanuye impamvu Gasana aburanira i Nyagatare afungiwe i Kigali n’impamvu adafotorwa
Next articleUmutangabuhamya yasabiye Munyemana mu rukiko kumurangira aho umugabo we yiciwe ngo amushyingure
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here