Eric Twambajimana, niwe mucamanza wo mu Rukiko rw’ubucuruzi uherutse gutabwa muri yombi azira guhimba inyandiko z’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ngo zifashe umuntu ushaka ubuhungiro ku mugabane w’uburayi uvuga ko yashakishwaga n’uru rwego kubera impamvu za politiki.
Rumanzi David, usanzwe ari umutoza w’umupira w’amaguru niwe uri gushaka ubuhungiro ku mugabane w’Uburayi, uyu mutoza avuga ko yagize ibibazo bya politiki mu Rwanda akaba ariyo mpamvu ashaka ubuhungiro i Burayi.
Mu kugaragaza ibibazo bya politiki yahuye nabyo nibyo byatumye ashaka guhimba inyandiko avuga ko yahoraga atumizwa n’urwego rw’ubugenzacyaha. Uyu guhimbira ibi byangombwa i Burayi byaramunaniye ahitamo kwifashisha Eric Twambajimana usanzwe ari umucamanza amwemerera kumuhimbira izi nyandiko.
Rumanzi yageze i Burayi ubwo yari kumwe n’ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain riba mu Karere ka Huye ubwo yari igiye kwitabira amarushanwa mu Gihugu cy’Ubufaransa.
Iyi kipe yari yajyanye nayo yitwaye neza itwara iri rushanwa ariko mu gihe cyo kugaruka ntiyagaruka atoroka abandi asigara ashaka ibyangombwa byo kuhaguma nk’impunzi ya politiki.
Ibyangombwa byashakaga gufasha Rumanzi kubona ubuhungiro nk’impunzi ya politiki byagombaga guhimbirwa mu Rwanda bikamwohererezwa nibyo byafatiwe ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Muhire Henry Brulart, yemereye ikinyamakuru The new Times. Ko asanzwe aziko uyu mutoza yatorokeye ku mugabane w’uburayi ariko ko ntacyo yari kubikoraho.
Muhire ati: “ Nta kindi nari kubikoraho ku rwego rwanjye usibye kumwirukana mu bakozi gusa.”
Uyu mucamanza wafashaga Rumanzi, kwemeza ko ari impunzi ubu afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje. Mu gihe ibi byaha byaba bimuhamye yakatirwa gufungwa imyaka irindwi (7) n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5).