Kuri uyu wa gatanu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi bwana Nsengiyumva Silas, usanzwe ari perezida w’urukiko rwibanze rwa Nyaruguru akekwaho ruswa y’ishimishamubiri.
N’ubwo uru rwego rudatangaza birambuye ibijyanye n’iyi ruswa ariko ivuga ko ari ruswa y’ishimisha mu biri ku bijyanye n’ubusambanyi.
Ibi byiyongeraho ko uyu perezida w’urukiko hari ibyemezo yafashe bishingiye ku itonesha n’ubushuti.
Hashize igihe hafatwa abacamanza benshi n’abakozi b’inkiko kubera ibyaha bya ruswa. Uyu afashwe hatarashira icyumweru urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaje ko rufatiye mu cyuho bwana Karake Afrique, wari usanzwe ari umukozi w’urukiko rw’ubujurire.
Karake Afrique , we yafatiwe mu kabiri ari kwakira amafaranga miliyoni 1,4 yo gushyikiriza umucamanaza nka avanse kugirango azafashe abayimuhaga ntibazatsindwe mu rubanza bafite mu rukiko rw’ubujurire.
Ruswa mu nkiko ni ikibazo gihangayikishije Igihugu nk’uko byagarutsweho mu ijambo rya Perezida Kagame mu ijambo yegejeje ku bacamanza mu mpera z’umwaka ushize ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza mu Rwanda.
Urwego mpuzamahanaga rurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI-Rwanda, muri raporo yarwo iheruka rugaragaza urwego rw’ubucamanza nka zimwe mu nezgo zikirangwamo ruswa ikomeye mu Rwanda.