Mu rukiko rwa rubanda mu Gihugu cy’Ububiligi hakomeje kubera urubanza ruregwamo abanyarwnada babiri (2), Twahirwa Seraphin na Basabose Pierre, bombi bakekwaho uruhare muri Jeoside yakorewe Abatutsi, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ubushinjacyaha kuri uyu wa gatatu ubwo iburanisha ryari risubukuwe basomye ubuhamya bw’abashinja Twahirwa Serapfin, barimo n’umugore we ubu utuye muri Kenya. Uyu mugore avuga ko yabanye na Twahirwa ku gahato kuko yamufashe kungufu birangira yemeye kuba umugore we kubera ubwoba yari afite. Gusa mu buhamya yahaye ubushinjacyaha avuga ko basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubwo batasezeranye imbere y’Imana.
Mu buhamya uyu mugore yahaye ubushinjacyaha avuga ko Twahirwa Seraphin, yari aziranye ny’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal, kuko basuranaga bakanahurira mu birori bitandukanye nk’ubukwe n’ibindi.
Uyu mugore wari mu bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko umugabo we ntacyo yamufashije ngo arokoke Jenoside kuko mu bamufashije guhungira aho umugabo we avuka mu cyahoze ari Gitarama umugabo we atari arimo.
Ikindi uyu mugore yabwiye abashinacyaha ni uko Twahirwa Seraphin, mu gihe cya Jenoside yatahanaga n’interahamwe kandi yasinze. Uyu mugore yanabwiye ubushinjacyaha ko usibye imbunda z’ubwoko butandukanye Twahirwa Seraphin yari atunze hari n’igihe umugabo we yatahaga amwigambaho abagore b’abatutsi yafashe kungufu.
Umugore wa Twahirwa Seraphin, atuye muri Kenya aho avuga ko abayeho mu bwoba, ari kumwe n’abana be babiri mu gihe undi ari kwivuriza mu Rwanda.
Twahirwa Seraphin, yahakanye ibyaha byose ashinjwa mu ibazwa avuga ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko ari nawe wahungishije umugore we igihe yahigwaga. Uyu anavuga ko usibye kuba atari atunze imbunda atazi no kuyikoresha. Avuga ko kubera ubumuga afite yari anafite icyo gihe butatumaga akora ingendo mu gihe cya Jenoside ko n’ibyo gufata abagore ku ngufu ashinjwa ataribyo.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Seraphin Twahirwa yarezwe mu nkiko Gacaca z’ahantu hatatu hatandukanye kubera uruhera rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko hose yasabirwaga igihano cyo gufungwa burundu.
Ibyaha Twarirwa Seraphin, ashinjwa byibanda ahanini ku gufata abagore ku ngufu, kuko ubushinjacyaha buvuga ko yatangiye kubafata ku ngufu nyuma y’umwaka wa 1990, yafataga ku ngufu abagore bari bafite abagabo bafunzwe bakekwaho kuba ibyitso, abandi bagore yafataga ku ngufu ni abo yabaga yariciye abagabo.
Twahirwa yabajijwe ku idarapo ry’sihyaka MRND yari yarashinze iwe mu rugo asobanura ko yarishinze abisabwe n’ubuyobozi bw’Akagali bw’icyo gihe (cellule).